Mu gihe cya #GumaMuRugo Kibonke yanditse filimi yise ‘Umuturanyi’

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abahanzi benshi, umuhanzi wandika filimi Emanuel Mugisha, wiyise Clapton Kibonke, na we ntabwo yorohewe ariko yatabawe n’uko muri iki gihe yafashe umwanya we wose akawandikamo filimi yise ‘Umuturanyi’, ndetse ubu yose yarangije kuyandika igisigaye ni ugusohoka mu nzu akajya kuyifatira amashusho.

Kibonke Clapton yabonye umwanya wo kwandika filime 'Umuturanyi' (Photo:Internet)
Kibonke Clapton yabonye umwanya wo kwandika filime ’Umuturanyi’ (Photo:Internet)

Mu kiganiro kirekire twagiranye kuri telephone, Kibonke yavuze yabonye Leta isabye abantu ko baguma mu rugo, yibaza icyo agiye kuhakora biramuyobera, ariko nk’umuhanzi, ahita akoresha umwanya we wose mu kwandika, ku buryo ubu yarangije kwandika filimi y’uruhererekane azahita atangira gutunganya igihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye.

Umuturanyi, filimi yanditswe na Kibonke, ni filimi izaba igizwe n’uduce twinshi turimo urukundo ruvanze n’urwenya, ikazanagaragaramo abakinnyi bashyashya gusa uretse we abandi bose bazaba ari ubwa mbere bagaragaye bakina filimi.

Tumubajije niba ibi atari imbogamizi kuzana abantu bashyashya badafite ubunararibonye, yagize ati “Jyewe nkunda kuzana abantu bashya kugira ngo na bo bamenyekane kuko nanjye ni ko naje, kandi abo na bo nimbazana bazahita bamenyekana”.

Uretse urubuga rwe rwa Youtube ruzanyuzwaho iyi filimi, nta handi hantu Kibonke yavuze izanyuzwa, gusa ngo afite abaterankunga barimo bashaka n’ahandi iyi filimi yanyuzwa ikagera ku bantu benshi.

Tumubajije uko ubuzima bwe n’umuryango we bumeze nk’umuhanzi uri mu rugo utarimo akorera amafaranga, Kibonke yavuze ko aho iminsi igereye yari akibasha kubona ibyo kurya n’ibyo kunywa, ndetse avuga ko n’iminsi bongeyeho ashobora kuyigerageza akayinyuramo nta kibazo ahuye na cyo, ariko ngo iminsi yongeye kwicuma bishobora gutangira kumugora.

Agira ati “ Kwihangana birimo birananirana, ariko tugize Imana akazi kakongera gusubukurwa nyuma y’iyi minsi yashyizweho naba nkigerageza, ariko birenze byatangira kunkomerana”.

Kobonke avuga ko isomo rikomeye yigiye muri iyi gahunda ya #GumaMuRugo, ari ukuzigama kuko ngo abahanzi batajyaga bagira uyu muco cyane, ku buryo harimo n’abo azi bahembwa amafaranga yabo bakarara bayanywereye.

Yongeyeho ko abakinnyi ba filimi badahembwa kimwe ntibanakoreshe amafaranga yabo kimwe, ku buryo ngo hari bagenzi be azi neza ko bamerewe nabi kuko batari bafite ubushobozi bwo kwihanganira iyi minsi yose.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Claptoni Kibonke, ni umukinnyi wa filimi wamenyekanye cyane muri Seburikoko, aza no kwamamara cyane kubera umwuga wo gusetsa cyane cyane igihe yari muri Day Makers. Kimwe n’abandi Banyarwanda, ubu ari mu rugo hamwe n’umugore n’umwana we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka