Igice cya mbere cya Film “Ineza yawe” cyageze ku isoko

Igice cya mbere cya Filimi “Ineza Yawe” yanditswe n’umukinnyi wa filimi, Iyaremye Yves, ukomoka mu karere ka Burera, cyageze ku isoko ku wa gatandatu tariki 01/06/2013, nyuma y’iminsi myinshi gitegerejwe.

Abashaka iyo filime bashobora kuyisanga mu masitidiyo acuruza filime hirya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze iboneka muri situdio Amani n’ahandi.

Ubusanzwe iki gice cy’iyo filimi cyagombaga kujya ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa 01/2013 ariko ntibyashoboka, nyuma biza gushyirwa mu mpera z’ukwezi kwa 03/2013 nabwo ntibyakunda.

Iyaremye wamenyekanye mu Rwanda kubera Filime ye yakinnyemo yitwa “Nyiramaliza”, yatangarije Kigali Today ko impamvu yatumye bakomeza guhindura amatariki yo kuyishyira ahagaragara ari uko hari ibyo bari bagikosora mu mashusho ayigize.

Agira ati “…byaje gupfa kuko twasanze hari amajwi yari atameze neza twagombaga gusubiramo kuri “terrain” ndetse n’amashusho. Ni utubazo tujya tubaho mu itegurwa rya filimi tugatuma ibintu bitamera neza.”

Iyaremye Yves wahimbye filimi ikurikirana yitwa "Ineza Yawe".
Iyaremye Yves wahimbye filimi ikurikirana yitwa "Ineza Yawe".

Uyu musore ufite sosiyete yitwa “YIRUNGA Entertainment and Films” yo guteza imbere sinema nyarwanda, avuga ko kuba baratinze kuyishyira ahagaragara byatumye bunguka byinshi mu bijyanye no guteza imbere ndetse no gukima filimi.

Iki gice cya Filimi “Ineza Yawe” cyagiye ku isoko, cyamaze amezi arenga umunani gitegurwa kuko cyatangiye gukinwa mu kwezi kwa 08/2012. Iki gice ni kimwe mu bice bitatu bigize filimi “Ineza Yawe”. Ibyo bice bindi bizajya ahagaragara mu gihe kiri imbere.

Iyaremye avuga ko ajya guhimba iyi filimi yashakaga kwigisha abantu bazayireba kugira neza bakigendera kuko ineza bazayisanga imbere.
Agira ati “…nashakaga kwigisha abantu ko kugira neza, igihe kigera ineza wagize ukayiturwa ugeze mu maga cyangwa ibihe bibi.”

Igifuniko cya Filimi "Ineza Yawe".
Igifuniko cya Filimi "Ineza Yawe".

Akomeza avuga ko igice cya mbere cy’iyo Filimi cyamutwaye amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi 400.

Iyarembye yongeraho afite intumbero yo guteza imbere ibijyanye na sinema hanze y’umujyi wa Kigali, ngo kuko usanga sinema Nyarwanda yibanda ahanini mu mujyi wa Kigali kandi hanze y’umujyi wa Kigali hari abantu benshi bafite impano yo gukina filimi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzatubwire ukuntu umuntu utaba mu Rwanda uburyo yabona film nyarwandaukoumuntu yayigura murakoze turabakunda cyane.

uwera yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka