Ibihangange Usain Bolt usiganwa ku maguru azakinana na David Beckham ukina ruhago muri filimi
Umukinnyi ukomeye w’amafilimi witwa Samuel L. Jackson aratangaza ko abatunganya ama-film b’i Hollywood bari gushaka Usain Bolt ukina umukino wo gusiganwa ku maguru kugira ngo azakine muri Film yitwa “The Secret Service”.
Biramutse byemejwe uyu Usain Bolt, Umunya-Jamaica w’icyamamare ku isi mu isiganwa ryo kwiruka n’amaguru, yakinana muri iyo film na David Beckham, Umwongereza w’icyamamare mu mupira w’amaguru, byamaze kwemezwa ko we azayikinamo.
Ibiro nttaramakuru BBC dukesha iyi nkuru byavuze ko Samuel L. Jackson yatangaje ibi ubwo yari ari mu mujyi wa London mu mihango yo gutanga ibihembo “GQ Men of the Year awards”, aho yavuze ko Matthew Vaughn uri gutegura filimi “The Secret Service” yifuje ko aba bakinnyi ba ruhago no gusiganwa bazayigaragaramo.
Abanyamakuru babajije Samuel L. Jackson impamvu abakora film bahisemo ibyo byamamare kandi bitazwi mu gukina amafilimi, abasubiza agira ati “Mu gukina filimi ndetse no buzima bwose bw’iki gihe ku isi, ntabwo hagikora ubunararibonye gusa kuko hari ukuntu kwamamara bifite agaciro kurusha ubunararibonye mu gukina film.”
Ibindi byamamare bishobora kugaragara muri iyo film ngo harimo abaririmbyi Adele na Sir Elton John.
Film “The Secret Service” iteganyijwe kuzajya ahagaragara mu kwezi k’Ugushyingo 2014.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze cyane gushima Cuba...bitwongerera imbaraga...
Thx Norbert kubwaka gakuru ka showbiz!karanshimishije cyane d’autant plus que nkunda aba bagabo babiri kabisa!keep it up.