I Kigali harabera Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Guhitamo filime zizahabwa ibihembo byatangiye tariki 26 Ugushyingo 2022 kugera tariki 02 Ukuboza 2022, abantu bakaba barimo kuzireba ku buntu kuva saa saba z’amanywa kugera saa yine z’ijoro.
Umuhuzabikorwa w’iri serukiramuco ngarukamwaka ryiswe ‘Mashariki African Film Festival’ Lionnel Kayitare, avuga ko icyiciro cya munani batangiye kizahataniramo filime 72, hagashakwamo zirindwi zizahabwa ibihembo, harimo enye z’Abanyarwanda.
Muri zo harimo 10 zo mu bwoko bw’imbarankuru, filime ndende 12, ingufi 23 hamwe n’inyarwanda 27.
Kayitare agira ati "Izi filime ntabwo ari izijya kuri YouTube ahubwo zo zikora ku rwego mpuzamahanga, zikunze kwerekanwa kuri televiziyo nka Al Jazeera n’ahandi, izaba iya mbere izahembwa amadolari 1000(arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe)."
Muri Filime z’Abanyarwanda zimaze guhabwa ibihembo mu byiciro birindwi byatambutse, harimo izakozwe na Edouard Bamporiki, iya Mutiganda n’iya Joel Karekezi yitwa ’Master of the Jungle’.
Kayitare avuga ko mu bintu abahanzi ba Sinema barimo kwibandaho muri iki gihe byiganjemo ibihe by’icyorezo cya Covid-19 Isi yose ivuyemo mu myaka ibiri ishize.
Kayitare avuga ko mu Rwanda hari urubyiruko rugera kuri 400 rurimo kwiga ibya Sinema, bakazarangiza mu myaka ine iri imbere bashoboye gukora filime zihatana ku rwego mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|