Hagiye kuba iserukiramuco rya Sinema nyarwanda za Gikristu

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kubaho iserukiramuco rya Sinema nyarwanda za Gikristu rizaba mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.

Iri serukiramuco ryiswe ‘‘Rwanda Christian Film Festival’’ rizaba rigamije guhesha agaciro sinema nyarwanda z’ivugabutumwa (Gospel Films) byumvikana ko muri iri serukiramuco nta filime itari muri urwo rwego izakirwa.

Rwanda Christian Film Festival yateguwe n’ikompanyi isanzwe ikora ibikorwa bijyanye na Sinema nyarwanda hano mu Rwanda yitwa Dreamland Ltd yagiye igaragara ifasha urubyiruko cyane cyane kubijyanye no gukora filime za gikristu.

Chris Reagan Mwungura, umwe mu bari gutegura Rwanda Christian Film Festival.
Chris Reagan Mwungura, umwe mu bari gutegura Rwanda Christian Film Festival.

Amwe mumafilime yakozwe bitewe inkunga na Dreamland Ltd harimo The Impact na The Power of the message yerekanwe hirya no hino mu Rwanda no ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’u Buhinde.

Abifuza kwiyandikisha muri iri serukiramuco rizanara ukwezi kose, baziyandikisha ku biro bya Dreamland Ltd biri i Gikondo Merez cyangwa se bakaba bakiyandikishiriza kuri Centenary House muri etaje ya 6 aho UA TV ikorera.

Kwiyandikisha ni ukwitwaza Copyright ya filime yawe, fotokopi y’indangamuntu no kwitwaza kopi (copy) eshatu za filime yawe.

Kwiyandikisha bizarangira tariki 24/09/2012 naho iri serukiramuco ryo rikazasozwa tariki 11/11/2012 kuri Serena Hotel ubwo hazatangwa n’ibihembo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo ni igitekerezo cyiza ,ndifuza kubashyigikira.Murakoze

Dalou jenifer yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka