Forest Whitaker wakinnye muri filime ari nka Idi Amin Dada ari mu Rwanda

Forest Whitaker, umukinnyi w’icyamamare mu gukina filime ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, wamenyekanye cyane muri filime ‘The Last King of Scotland’ akinamo nka Idi Amin wari Perezida wa Uganda, ari mu Rwanda.

Forest Whitaker
Forest Whitaker

Forest Whitaker, umwe mu byamamare by’i Hollywood ari i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League, BAL.

Forest Whitaker yakinnye ari Idi Amin, Perezida wa Uganda muri filime ‘The Last King of Scotland’ ivuga ku butegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin Dada wategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya 1970.

Whitaker yagaragaye muri BK Arena ubwo yitabiraga umukino w’umwanya wa gatatu wahuzaga Petro de Luanda yo muri Angola na Stade Malien yo muri Mali kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Petro de Luanda amanota 73-65.

Umukino wa nyuma uhuza Al Ahly na AS Douanes uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri muri BK Arena.

Forest Whitaker ijwi rye ryumvikana muri filime mbarankuru yiswe Rising From Ashes, yasohotse mu 2012, iyoborwa na T.C. Johnstone.

Iyi filime ivuga ku buryo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yafashije abakinnyi bayo n’uburyo uyu mukino wafashije benshi kwigobotora ingaruka bagizweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Forest Whitaker ni umukinnyi, umushoramari n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika. Yavutse tariki 15 Nyakanga 1961 avukira mu gace ka LongView ho muri Los Angeles akaba ari umwana wa kabiri mu bana bane.

Whitaker kuva yagaragara bwa mbere muri filime yitwa ‘Fast Times at Ridgemont High’ mu 1982, yahise imukingurira imiryango aba icyamamare. Yagiye agaragara no mu zindi nka ‘Platoon’ mu 1986, ‘Good Morning, Vietnam’ mu 1987, ‘The Butler’ mu 2013.

Whitaker yakinnye kandi no muri ‘Rogue One: A Star Wars Story’ yo mu 2016 aho yakinaga yitwa Saw Gerrera, ndetse na filime yanditse amateka ‘Black Panther’ mu 2018 yitwa Zuri.

Whitaker kubera imikinire ye muri filime zitandukanye yagiye atwara ibihembo byinshi kandi bikomeye muri sinema harimo ibihembo bya Oscars, Golden Globe, Academy Award, British Academy Film Award, ndetse n’ibihembo bibiri bya Screen Actors Guild Awards.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka