Filimi Nyarwanda zarabuze mu gihe cya #GumaMuRugo bisigira isomo abazikora

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, abantu bakunda kureba Filimi z’Abanyarwanda ngo barazibuze kuko aho zisanzwe zishyirwa zari nkeya cyane kandi nabwo izihari ari izishaje, mu gihe abasanzwe batunganya izi Filimi bo bavuga ko batunguwe na gahunda yo kuguma mu rugo bigatuma badasohora zimwe mu zari zaratunganyijwe.

Iyo uvuganye na benshi mu basanzwe bazwiho gutunganya Filimi nyarwanda, bavuga ko muri iyi minsi batari gutunganya filimi nk’ibisanzwe kuko nabo bari mu Rugo mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, gusa ngo barimo barandika kuburyo Filimi zo mu mpaparo bazigeze kure.

Zacu TV nirwo rubuga runini mu Rwanda rugurishirizwaho Filimi z’abanyarwanda runasurwa na benshi bakunda ibihangano byo mu Rwanda.

Muri iki gihe cyo Kuguma mu rugo, uru rubuga ngo rwarasuwe cyane bigaragarira abaruyobora ko abanyarwanda bashakaga kureba Filimi nyamara abantu barusuragaho basangagaho filimi za cyera bigatuma badatinda kuri uru rubuga.

Misago Wilson Nelly uyobora uru rubuga yagize ati “Umubare w’abantu bareba warazamutse cyane kuburyo bugaragara, ariko barazaga bakaburaho Filimi nshyashya bagahita bavaho, kuburyo usanga mu rubuga amasaha bamaragaho ari macye cyane.”

Ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yatangiraga, Ubuyobozi bw’uru rubuga hamwe na Afrifame, batanze amatangazo amenyesha abakunzi ba cinema nyarwanda ko Filimi z’uruhererekane bajyaga bareba zizaba zihagaze, kuburyo na televiziyo zahise zihagarika amakontaro yabo kuko batabonye umwanya wo gukora ibice bishyashya.

Gutambutsa izi Filimi byahagaze mu gihe abantu aribwo bakeneye kuzireba bituma abareba izi filimi bunubira kutazibona.

Kuri iki kibazo, Nelly avuga nabyo byabahaye isomo rikomeye ku buryo ubu yamaze kwiga uburyo bwo kujya agura filimi nshyashya nyinshi akazibika, kuburyo ngo ubu amaze kwandika filimi abantu bashobora kureba amezi 3 igihe haba indi mpamvu ituma gutunganya Filmi bihagarara.
Uretse ibi, anavuga ko babanje guhura n’imbogamizi kuko aho bagura Filimi hadahagije kuko izikorwa mu Rwanda ziba ari nkeya cyane.

Ikibazo cyo kuba ari nkeya, cyatumye nko kuri Zacu TV basubizaho filimi ya SAKABAKA, yakinwemo na Nyakwigendera Denis Nsanzamahoro.

Akemera ko ari ikosa rikomeye bakoze ryo kudashaka za filimi hirya no hino cyangwa ngo batange amafaranga hakinwe filimi nshyashya zo kubika, ariko ngo ibi byababereye isomo rikomeye kuburyo Gahunda ya Guma mu rugo ikirangira bazahita bakora filimi nyinshi.

Nelly Misago twanamubajije imibereho ye nk’umuntu uri mu rugo, ndetse n’uko abandi bakorana filimi bamerewe muri iyi minsi, avuga ko bitaboroheye kulo hari abakinnyi usanga bahembwa amafaranga macye, ubu bakaba bafite ibibazo by’ubuzima.

Ibi ngo byatewe n’uko abafatanyabikorwa bashyiraha amafaranga muri Filimi bahagaze gahunda ya Guma mu rugo igitangira, abatunganya filimi nabo bagahita bahagarika amasezerano y’abakinnyi, ubu abakinnyi bamwe bakaba bamerewe nabi kuburyo bamwe bagowe n’imibereho.

Nelly yanavuze ko abanyarwanda bakwiye kwiga uburyo bwo gutunganya Filimi zikorerwa amashusho abantu batagiye hanze izizwi nka “Animation” kugirango igihe hari impamvu ituma abantu badahura kubona filimi nshyashya ntibihagarare.

Gusa izi filimi nazo ngo zisaba ubushobozi bwihariye bw’amamashini ahenze cyane na porogaramu za mudasobwa zigura akayabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka