Filime zatoranijwe mu iserukiramuco rya sinema za gikristu zigiye kwerekanwa mu gihugu hose

Amafilime yatoranijwe mu iserukiramuco rya sinema za gikristu agiye kwerekanwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo Abanyarwanda babone umwanya wo kubaza ibibazo kuri filime beretswe banasobanurirwe byinshi kuri iri serukiramuco.

Kwerekana izi filime bizaba mu minsi ibiri kuva tariki 09/11/2012 hanyuma iserukiramuco risorezwe muri Serena Hotel i Kigali tariki 11/11/2012 aho kwinjira bizaba ari amafranga 10000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Abategura iserukiramuco rya filime za gikirisitu mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abategura iserukiramuco rya filime za gikirisitu mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iri serukiramuco ni ubwa mbere ribaye mu Rwanda ariko rizakomeza buri mwaka. Kugeza ubu ibihugu byitabiriye iri serukiramuco ni Congo, Uburundi n’u Rwanda. Biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya hakirwa amafilime aturutse no ku yindi migabane y’isi.

Muri iri serukiramuco hari filime zagombaga guturuka ku mugabane w’i Burayi ariko kubera igikorwa kikiri gito n’ubushobozi butaraba bwinshi ntizakirwa nk’uko twabitangarijwe n’abateguye iri serukiramuco.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ikomeze ibateze imbere,none abo bavandimwe ba mafilime ya gikristu bakorera he?

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka