Filime "Imfura" y’Umunyarwanda yegukanye igihembo mu Budage

Imanishimwe ageza ijambo ryo gushimira nyuma y'uko filime yakoze ihawe igihembo
Imanishimwe ageza ijambo ryo gushimira nyuma y’uko filime yakoze ihawe igihembo

Filime "Imfura" yakozwe n’Umunyarwanda Ishimwe Samuel Karemangingo, yaraye yegukanye igihembo cya filime ngufi, mu iserukiramuco rya Sinema ryo mu Budage.

Iri serukiramuco rizwi na "Berlinale’ ribera mu Murwa mukuru w’u Budage Berlin. Ryongeye kubera muri uyu mujyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2017.

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa ryakiriye filime y’Umunyarwanda kandi ikanitwara neza.

Imanishimwe yari umwe mu bantu 22 bakoze filime ngufi zahembwe. Muri bo harimo na Bill Murray (ufite imvi wambaye ikoti ry'umukara) icyamamare muri sinema ya Hollywood
Imanishimwe yari umwe mu bantu 22 bakoze filime ngufi zahembwe. Muri bo harimo na Bill Murray (ufite imvi wambaye ikoti ry’umukara) icyamamare muri sinema ya Hollywood

Iyi filime ivuga ku musore witwa Gisa, wagiye ku ivuko aho nyina akomoka hitwa i Nkora. Akihagera ariko akajya mu makimbirane n’abo mu muryango wa nyina wasigaye kubera inzu nyina yari yarasize yubatse.

Ayo makimbirane yose yahuye n’uko Gisa yari mu kigero cyo gushaka kumenya ukuri ku mateka ye n’inkomoko ye, kuko yavutse mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurangiye, akaba atari azi amateka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biragaragara ko muri Cinema nyaRwanda hacitse icyibazo cyaruswa muma Campany amwe namwe akorera murwanda Cinema yacu yagera kure hashoboka. kuko nange ndumwanditsi nkaba numukinnyi ariko ndabangamirwa cyane nimyitwarire igaragara muri Cinema

Aimable yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka