Filime icyizere ivuga ku Rwanda irashyirwa ahagaragara.

Kuri uyu wakabiri tariki ya 1 Ugushyingo nibwo filime yiswe “icyizere” ivuga ku Rwanda yerekanwa mu ishuri rikuru rya Bismarck State College ryo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

Filime icyizere yakozwe numunyakenya witwa Patrick Mureithi ikubiyemo ubutumwa burebana n’ubumwe n’ubwiyunge, kubabarira no kugarura icyizere cyo kongera kubanisha Abanyarwanda.

Uyu muhanzi w’amafilime yemeza ko ibitangazamakuru bifite uruhare runini mu kubanisha abantu no kubafasha kwiyubaka kuko iyo bikoze nabi bishobora gusenya no gutandukanya abantu. Muri iyi filme, umuhanzi Patrick agaraza impande zombi kuburyo bumwe. Muri iyi filme igaragaramo abacitse ku icumu icumi ndetse no kuruhande rw’abayigizemo uruhare bikaba uko.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet, www.examiner.com ngo mbere y’uko iyi filme yerekanwa hazabanzwa kwerekanwa filme yiswe Hotel Rwanda mu rwego rwo gufasha abazayireba kugira ubumenyi bw’ibanze ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. iyi filime yo ikaba iteganijwe kwerekanwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu masaha ya sayine za mugitondo.

Patrick mureithi wakoze iyi filme asanzwe ari umuhanzi w’amafilme ajyanye nubushakashatsi (filmes documentaries) akaba yarigeze no gustindira igihembo cy’umuhanzi mwiza w’amafilme yo muri ubwo bwoko.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka