Eriq Ebouaney wakinnye filime ya Lumumba ashobora kuza mu Rwanda

Mu mezi ari imbere abakunzi ba Filime mu Rwanda bashobora kubona imbonankubone umukinnyi wa filime w’umufaransa witwa Eriq Ebouaney kuko ashobora kuza mu Rwanda.

Eriq Ebouaney ashobora kuza mu Rwanda
Eriq Ebouaney ashobora kuza mu Rwanda

Uwo mukinnyi wa Filime w’icyamamare ashobora kuza mu Rwanda yitabiriye Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival (MAAFF); nkuko Trezor Nsenga, umwe mu bategura iryo serukiramuco yabitangarije KT Radio mu kiganiro cya KT Idols.

Biteganyijwe ko iryo serukiramuco rya filime rizaba kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 31 Werurwe 2018.

Nsenga atangaza ko kuri ubu bari gushaka uburyo bamutumira kuburyo ngo bigenze neza yakwitabira iryo serukiramuco.

Agira ati “Hari uwo turimo gushakisha ariko utaratwemerera witwa Eriq Ebouaney. Niwe ushobora kuzaza.”

Eriq Ebouaney azwi muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Lumumba yagiye hanze mu mwaka wa 2000. Muri iyo filime akina ari Patrice Lumumba wari Minisitiri w’intebe wa Congo (DRC).

Eriq Ebouaney yakinnye ari Lumumba wabaye minisitiri w'intebe wa Congo
Eriq Ebouaney yakinnye ari Lumumba wabaye minisitiri w’intebe wa Congo

Iyo filime igaragaza iminsi ya nyuma ya Lumumba, wabaye minisitiri w’intebe muri Congo mu gihe cy’amezi abiri gusa mbere yuko bamukuraho.

Muri icyo gihe Lumumba afatanyije n’uwari Perezida wa Congo, Joseph Kasa-Vubu bagerageje kugarura ituze mu gihugu cyari cyibasiwe n’amacakubiri n’umwiryane.

Eriq Ebouaney yakinnye mu zindi filime nka Transporter 3, Hitman, 3 Days to Kill, Bastille Day, Kingdom of Heaven n’izindi.

Senga akomeza avuga ko kuri ubu bari kwakira filime zizatoranywamo izizerekanwa muri Mashariki African Film Festival. Bazarangiza kuzakira ku itariki ya 16 Ukuboza 2017.

Abafite filime bose bahamagarirwa kujya ku rubuga rwa Mashariki African Film Festival ubundi bagakurikiza amabwiriza bagatanga filime zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

LUMUMBA ni umwe mu bantu babaye ibihangange muli Afrika.Abandi ni nka:Jomo Kenyata,Mandela,Nk’rumah,Kaddafi,Nyerere,etc...
Ariko se muzi umuntu wabaye igihangange kurusha abandi ku isi?The greatest man who ever existed?
Nta wundi ni YESU KRISTU.Niwe wenyine waje akazura abantu,agakiza abaremaye n’impumyi,yigisha ibintu bifite akamaro kurusha ibindi.Yatweretse uburyo twabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ikibazo nuko inyigisho ze abantu hafi ya bose batuye isi,bazikuba na zero.Ariko ntibabone INGARUKA zo kwanga gukurikiza izo nyigisho.Abantu bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,kwinezeza,politike,amafaranga,etc...
Ni bake cyane bashaka imana kugirango bazabone ubuzima bw’iteka.Urugero ni nka baliya bantu babanza kwiga Bible,ikabahindura,noneho bakigana YESU n’abigishwa be,nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14 na Yohana 14:12.Abantu bumvira imana na YESU,nibo bonyine bazaba muli Paradizo iteka ryose (Zaburi 37:29).Abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye,nta kuzazuka.Ntabwo baba bitabwe imana nkuko abantu bavuga.Ni ikinyoma kiba kigamije guhoza abantu bapfushije.Bible ivuga ko utajya mu ijuru kandi utumva (Umubwiriza 9:5).

karake james yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka