Ellen DeGeneres, Peter Greenberg, Bellamy Young... dore ibyamamare 5 muri Holly wood biherutse gusura u Rwanda

U Rwanda ni igihugu kirangwa n’umutekano k’uburyo benshi bafata umwanya bakaza ku hatemberera.

Ikirere cyiza ndetse n’ingagi zo mu birunga utasanga henshi ku isi bikiyongera ku isuku yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bikeye muri Afurika ni bimwe mu by’ibanze mu bituma ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakira benshi mu banyamahanga, haba abaje mu bucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ibindi.

Muri uku kwezi kwa Kabiri, mu karere ka Musanze haratangizwa ibijyanye no kubaka ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo cyizitirirwa icyamamare Ellen Degeneres, uyu akaba aherutse gusura u Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2018, aho yanejejwe cyane n’ingagi zo mu birunga.

Muri uku kwezi kwa kabiri kandi, icyamamaze cyamenyekanye muri firime y’uruhererekane Scandal Bellamy Young yasuye u Rwanda nawe agirana urugwiro n’ingagi zo mu birunga karahava.

Kigali Today yabateguriye urutonde rw’ ibyamamare bitanu mu myidagaduro mu ruhando rw’isi cyane cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika byasuye u Rwanda mu mezi macye ashize.

1.Ellen DeGeneres

Ellen DeGeneres, ni umunyarwenya akanyobora ikiganiro kuri Televiziyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uzwi cyane, hamwe n’umugore we Portia De Rossi basuye u Rwanda aho bagiranye ibihe byiza n’ingagi zo mu birunga. Asubiye iwabo yahise akora ikiganiro gikubiyemo uburyo yakunze cyane ingagi zo mu birunga.

2. Peter Greenberg

Perezida Kagame na Peter Greenberg muri firime Rwanda the Royal Tour
Perezida Kagame na Peter Greenberg muri firime Rwanda the Royal Tour

Mu Nzeli umwaka w’2017 nibwo iki cyamamare gikora umwuga w’itangazamakuru ku bijyanye n’ubukerarugendo akaba akora amafilimi ”ibiganiro mbarankuru bishingiye ku mashusho”.

Mu kuba yarakunze u Rwanda ndetse kandi yishimira intambwe rumaze kugeraha mu iterambere yakoze Film yitwa “Rwanda the Royal Tour” yerekana ibice by’igihugu haba mu cyaro no mu mujyi, hanagaragaramo uko umukuru w’I gihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame ari umugabo uzi igihugu kurusha undi wese nkuko bitangazwa na P.Greenberg.

Uyu munyamakuru w’inzobere kubijyanye n’ubukerarugendo yasuye u Rwanda mu bihe byinshi bitandukanye nkaho muri 2015 yanditse ku bijyanye n’inzoga y’urwagwa rw’ibitoki.

3. Bellamy Young

Ni umunyamideri ndetse kandi akaba n’umukinnyi w’amafilimi. Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Ami Maria Young. Uyu mugore wamamaye muri firime zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Scandal, Scrubs n’izindi.

Muri Mutarama 2019 nibwo icyi cyamamare cyageze mu Rwanda, m’ uruzinduko rwe yabashije gushishikariza abakobwa n’abagore kwiga ubumenyi bushya no kwiyungura mu buryo babayeho. Ballamy Young mubijyanye n’imikorere ye n’abategarugori bo mu Rwanda yarishimye cyane agira ati:”Nabonye urukundo rwinshi I Kigali”.

4. Harrison Ford

Ni umukinnyi w’ikirangirire mu gukina filimi, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Harrison Ford yamenyekanye muri film nka Indian Jones, Air Force One, Six Days Seven Night n’izindi. Muri Nyakanga 2017 yasuye u Rwanda.

Ubutumwa yasize igihe yasuraga Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi yagize ati:”Akazi mukora kazubaka ahazaza h’Isi. Twifatanyije namwe mu kababaro kandi dushima cyane imbaraga mushyira mu bwiyunge”.

5. Scott William Winters

Uyu ni umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye muri filimi nka 24h Fringe na Good will Hunting n’izindi nyinshi.

Mu Kuboza 2018 yasuye u Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Mu butumwa yahatangiye yasabye abatuye isi kuza kureba ibyabaye mu Rwanda,bakigiraho ko bitazongera kuba ukundi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka