Dore abakinnyi ba filime bahembwa menshi muri 2020

Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.

Nk’uko Forbes ibivuga Netflix ikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa filime. Uru rubuga nta myaka myinshi rumaze rukora ariko rurayoboye, ndetse benshi bari kuri uru rutonde bagiye bahabwa na Netflix amafaranga yaturutse muri filime bakinnye.

Urugero nka Adam Sandler uri ku mwaka wa 9 yahembwe miliyoni $5 muri filime yakinnye yitwa “uncut gems” ariko Netflix yamuhaye miliyoni $31 kubera izindi filime 4 zarebwe cyane.

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock uri ku mwanya wa mbere (uyu ni umwaka wa kabiri ari ku mwanya wa mbere), yinjije miliyoni $87,5 aho miliyoni $23,5 zinjiye muri filime yitwa Red Notice”

Dore uko aba bakinnyi bakurikirana uhereye ku mukinnyi uhembwa menshi (mu madolari)

1. Dwayne Johnson uzwi nka The Rock: Miliyoni $87,5

2. Ryan Reynolds: Miliyoni $71,5

3. Mark Wahlberg: Miliyoni $58

4. Ben Affleck: Miliyoni $55

5. Vin Diesel: Miliyoni $54

6. Akshay Kumar: Miliyoni $48,5

7. Lin-Manuel Miranda: Miliyoni $45,5

8. Will Smith: Miliyoni $44

9. Adam Sandler: Miliyoni $41

10. Jackie Chan: Miliyoni $40

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabashimira ubutumwa mu dahwema ku tugewzaho

Uzabumwana fabric yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Turabemera cyane ku nkuru mudahwema kutugezaho

Nayituriki Fabrice yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka