Coronavirus ntiyabujije igice cya kane cya ‘La casa de papel’ gusohoka

Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze kuwa gatanu tariki 03 Mata 2020.

Igice cya kane cya La Casa de papel cyarasohotse
Igice cya kane cya La Casa de papel cyarasohotse

Iyi filime yasohotse mu gihe isi yose iri mu kaga katewe n’icyorezo cya Covid-19. Abantu benshi kuri ubu bategetswe kuguma mu nzu zabo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Kureba filime ni kimwe mu bintu benshi babifitiye ubushobozi bahugiyeho, bivuze ko iki gice cya kane cya La Casa de Papel, kizarebwa cyane, nk’uko ubuyobozi bwa Netflix bubivuga, bikazafasha benshi kandi na yo ikabigiriramo inyungu.

La Casa de Papel ni filime yatunguranye ku buryo budasanzwe mu gukundwa ku isi, kuko ubundi yatangiye yerekanwa kuri televiziyo yo muri Espagne, ifatwa nka filime itari mpuzamahanga.

Yatangiye kumenyekana ku isi yose guhera tariki 23 Ugushyingo 2017, ubwo yatangiraga kwerekanwa kuri Netflix imaze kugura uburenganzira bwo kuyikora no kuyerekana.

Muri make, igice cya mbere cy’iyi filime kivuga ku mugabo udasanzwe, wahimbwe izina rya Professeur (El Profesor), wari ufite umugambi wo kwiba banki, ku buryo butigeze bubaho ku isi.

Mu kuwushyira mu bikorwa, yahaye akazi bamwe mu nkozi z’ibibi, zidatewe ubwoba no guhara ubuzima, na bo ahitamo kubahimba amazina y’imijyi y’ibihugu binyuranye.

Muri abo bakinnyi harimo Tokyo (Umurwa mukuru w’u Buyapani), Nairobi (Umurwa mukuru wa Kenya), Río (Umurwa mukuru wa Bresil), Moscou (Umurwa mukuru w’u Burusiya), Berlin (Umurwa mukuu w’u Budage), Denver (Umurwa mukuru wa Colorado), Helsinki (Umujyi wo muri Finland) na Oslo (Umurwa mukutu wa Noruveje).

Iyi nkuru isozwa ku gice cya kabiri cya filime, ntibyari biteganyijwe ko hakorwa igice cya gatatu, kuko inkuru yari yarangiye, ariko urukundo yakunzwe ku migabane y’isi rwatumye hahimbwa indi nkuru ikurikiraho, bakora igice cya gatatu, cyasohotse tariki ya 19 Nyakanga 2019, kirangira bigaragara ko hazakorwa igice cya kane.

Tariki ya 08 Ukuboza 2019, Netflix yatangaje ko igice cya kane kizasohoka tariki ya 03 Mata 2020.

Coronavirus yateje ikibazo kuri murandasi ikenerwa na benshi ku isi

Abakinnyi ba La casa de papel
Abakinnyi ba La casa de papel

Muri iki gihe abantu bari mu ngo bahugira cyane kuri murandasi, mu bihugu bimwe hatangiye kugaragara ubuke bwayo kuko abayikoresha ari benshi kandi igihe kinini.

Netflix na yo yatangaje ko yagize abakiriya badasanzwe muri iki gihe cya Covid-19, ariko uwitwa Reed Hastings, umwe mu bashinze Netflix, avuga ko bazakemura iki kibazo bagerageza kugabanya ubunini bw’amashusho ho 25%, mu gihe cy’iminsi 30.

Ku buryo bw’umwimerere, ushobora kureba La Casa de Papel mu cyongereza, igifaransa n’iki espagnol.

Reba muri make igice cya kane cya La Casa de Papel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka