Barahindutse: Reba amafoto ya kera n’ay’ubu y’abakinnyi 10 ba filime za Hollywood

Sylvester Gordenzio Stallone (1985 - 2021)

Sylvester Gordenzio Stallone bakunze kwita Rambo kubera filime yakinnye mu 1986 yitwa The Mission, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 6 Nyakanga mu 1946, ubu agize imyaka 75.

Sylvester Stallone
Sylvester Stallone

Arnold Alois Schwarzenegger (1980 - 2021)

Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye ku izina rya Commando, akomoka muri Autriche. Yavutse ku itariki 30 Nyakanga 1947, ubu agize imyaka 74.

Arnold Schwarzenegger
Arnold Schwarzenegger

Jean-Claude Van Damme

Jean-Claude Van Damme ni umukinnyi wa filime ukomoka mu Bubiligi. Yavutse ku itariki 18 Ukwakira 1960, yujuje imyaka 60.

Van Damme
Van Damme

Hans Lundgren (1980 - 2021)

Hans Lundgren wahinduye izina akitwa Dolph Lundgren akomoka muri Suède (Sweden), yavutse ku itariki 3 Ugushyingo 1957, afite imyaka 64.

Hans Lundgren
Hans Lundgren

Chan Kong-sang (1980 - 2021)

Chan Kong-Sang wahinduye izina akitwa Jackie Chan, akomoka muri Hong Kong. Yavutse ku itariki 7 Mata 1954, agize imyaka 67.

Jackie Chan
Jackie Chan

Thomas John Cruise Mapother IV (1980 - 2021)

Thomas John Cruise Mapother umenyerewe ku izina rya Tom Cruise muri filime, akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 3 Nyakanga 1962 agize imyaka 59.

Tom Cruise
Tom Cruise

Angelina Jolie Voight (1990 - 2021)

Angelina Jolie Voight akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavutse ku itariki 4 Kamena 1975, agize imyaka 46. Ababa batamuzi, yigeze kuba umugore wa Brad Pitt baza gutandukana. Banakinanye filime yitwa Mr & Mrs Nice. Yakinnye no mu yitwa Péché Originel hamwe na Antonio Banderas.

Angelina Jolie
Angelina Jolie

Kate Elizabeth Winslet (1990 - 2021)

Kate Elizabeth Winslet wamamaye cyane muri filime ya Titanic yitwa Rose, yavutse ku itariki 5 Ukwakira 1975 mu Bwongereza, afite imyaka 46.

Rose wamamaye muri filime Titanic
Rose wamamaye muri filime Titanic

Leonardo Wilhelm DiCaprio (1995 - 2021)

Leonardo Wilhelm DiCaprio akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 11 Ugushyingo 1974, afite imyaka 47. Kwamamara kwe abikesha filime ya Titanic ari kumwe na Kate Winselt.

Leonardo Wilhelm DiCaprio
Leonardo Wilhelm DiCaprio

Carlos Chuck Norris (1985 - 2021)

Carlos Chuck Norris wamenyekanye cyane muri filime z’intambara hagati ya Amerika na Vietnam, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 10 Werurwe 1940, ubu agize imyaka 81.

Carlos Chuck Norris
Carlos Chuck Norris
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kutugezaho amakuru meza

NIBISHAKA lullaby yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Gasana RAMBO atarasaza yaratwikaga

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka