“Baby Police” bo muri Nigeria bagiye kuza mu Rwanda

Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri firime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019.

Ibi byamamare bizamara mu Rwanda icyumweru
Ibi byamamare bizamara mu Rwanda icyumweru

Aba bakinnyi bamenyekanye cyane muri firime yiswe Baby Police, firime yanamamaye na hano mu Rwanda.

Aba bakinnyi ngo bazaba baje gutangiza umushinga wo kureba uko bahuza sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria, aho hamwe na bamwe mubakora sinema mu Rwanda bazanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bitatse u Rwanda.

Aba bagabo bafite ubumuga bw’ubugufi bamenyekanye kuva mu myaka yo hambere, aho iteka bakinini. Firime za mbere zabo zizwi twavuga nka Aki na Ukwa na Baby Police.

Belinda Murerwa, uhagarariye Kigali Entertainment promoters, sosiyete yatumiye ibi byamamare, yemereye Kigali Today aya makuru.

Yagize ati “Nibyo bagiye kuza gutangiza umushinga munini urimo na studio itunganya firime, uzafasha abakora firime mu Rwanda guhuza imikorere na bagenzi babo muri Nigeria”.

Kigali Entertainment Promoters imaze kumenyekana mu bijyanye no kuzana mu Rwanda ibyamamare byo muri Nigeria nka 2face Idibia n’abandi.

Ku munsi mukuru w’abakundana Valentin’s day uba Tariki 14 Gashyantare, abakunzi b’ibi byamamare bazishimana muri Camp Kigali aho kwinjira ari 5000, 10000 ndetse n’ameza y’abantu umunani ku mafaranga 200000.

Chinedu Ikedieze, wavutse tariki 12 Ukuboza 1977, avukira ahitwa Bende, muri leta ya Abia.

Yigeze kubwira itangazamakuru muri Nigeria ko akunda iyo abantu bari gutangarira ubugufi kuko ariko yaremwe, bikaba ari bimwe mubyatumye amenyekana, ndetse n’umugore we akaba amukunda uko ari.

Osita Iheme, wavutse tariki 20 Gashyantare 1982, yakunze kuza ku ntonde z’abakinnyi beza kurusha abandi muri Nigeria no muri Afurika.

Aba bakinnyi bagiye bibikaho imitungo itubutse mu myaka myaka myinshi bamaze bakina firime, ndetse banabasha kumenya na benshi hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba batipe ndabakunda kbs, ahubwo mutubwire biratangira sangahe? ewana ngo ngereyo kare

alian yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka