Abanyarwanda bazigira byinshi mu iserukiramuco rya filime mvaburayi

Abakora ibijyanye na filime mu Rwanda ngo bazigira byinshi mu iserukiramuco rya filime z’i Burayi rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda.

Eric Kabera, uhagarariye ikigo cyigisha ibijyane na Cinema mu Rwanda cyitwa “Kwetu”, avuga ko iri serukiramuco ari umwanya wo kwiga ku bakora ibijyanye na filime mu Rwanda.

Bizaba ngo ari umwihariko kuko ari ubwa mbere bibereye mu Rwanda, ndetse ikazaba ifite urunyurane rw’ibikorwa bidasanzwe bitabonwa kenshi n’Abanyarwanda.

Agira ati “Ni iby’agaciro kuko babikoraga ahandi bitaragera hano. Abakora ibijyanye na filime bazabyungukiramo byinshi bazongera ubumenyi mu buryo butandukanye bwo gukora film kandi abanyarwanda bizabungukira byinshi ku mico n’ubuhanga bwa filime z’Iburayi”.

Ikindi ni uko Abanyarwanda 25 bakora ibijyanye na filime bazagira amahirwe yo gukorana n’igihangange mu bya filime cyo muri suwede, Martin Wildeberg.

Muri iri serukiramuco rya filime z’Iburayi (Europrean film festival) Abanyarwanda muri rusange bazagira umwanya wo kubona filime zatsindindiye ibihembo mu bihugu umunani by’Iburayi, Ububirigi, Ubufaransa, Ubudage, Ireland, Ubuhorandi, Espagne, Suwedi n’Ubwongereza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 05 Ukwakira 2016, hasobanurwa ibijyanye n’iryo serukiramuco, hatangajwe ko iryo serukiramuco rya filime mva burayi rizabera mu mujyi wa Kigali, mu mujyi wa Rubavu n’uwa Huye, guhera tariki ya 13-23 Ukwakira 2016.

Ondrej Simek uhagariye umuryango w’ibihugu by’uburayi akaba ashinzwe ibijyanye na politiki n’itangazamakuru, avuga ko uyu ari umwanya w’Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato, kubona imico n’indangagaciro by’abanyaburayi.

Agira ati “Aya ni amahirwe y’Abanyarwanda kubona ubuhanga n’ubwiza bwa filime ziva mu Burayi, bizafasha mu guha urugero abana b’abanyarwanda rw’imico n’indagaciro bitumye abanyaburayi ari umwe, kandi bibongerere ubumenyi mu bijyanye na filime n’ubutumwa bwazo”.

Iri serikiramuco rya filime mvaburayi rizerekanirwa ubuntu muri Kigali City Tower guhera tariki ya 13-16 ukwakira 2016, bikomereze mu mujyi wa Huye na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka