Nta kintu na kimwe mbujijwe kuririmbaho - Kizito Mihigo

Umuhanzi Kizito Mihigo umaze kubaka izina mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bya Fondasiyo ye, Kizito Mihigo pour la Paix (KMP), aratangaza ko nta kintu na kimwe abujijwe kuririmbaho mu gihe cyaba kimurimo.

Ibi yabivuze tariki 19/09/2013 ubwo yataramiraga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, mu gitaramo cy’amahoro (Peace Concert) mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uba tariki 21 nzeri.

Ubwo yahaga abanyeshuri umwanya wo kumubaza ibibazo, umwe muri bo yamubajije niba ateganya kuzareka kuririmba indirimbo zisingiza Imana n’izindi akunze kuririmba akajya mu rukundo hagati y’abakobwa n’abahungu.

Kizito Mihigo aganira n'abanyeshuri.
Kizito Mihigo aganira n’abanyeshuri.

Kizito yamushubije ko we nta kintu na kimwe atemerewe kuririmbaho mu gihe kimurimo.

Ati “Njyewe nta sujet n’imwe mbujijwe kuririmbaho. Byose nshobora kubiririmbaho bipfa kuba ari ibintu bindimo. Ntabwo ndirimba ibintu ari uko babimbwiye. Hari abajya bavuga ngo Kizito buriya ahimba indirimbo kubera ko ari mu cyunamo, cyangwa ahimba indirimbo kuko habaye ikintu, hoya ndirimba indirimbo iyo hari ikintu kinkozeho ngashaka kukivugaho”.

Aha yabahaye urugero rw’indirimbo yitwa “mon frère congolais” yahimbye kubera ibibazo byugarije amahoro mu karere u Rwanda rurimo.

Kizito Mihigo ati n'urukundo runjemo naruririmba.
Kizito Mihigo ati n’urukundo runjemo naruririmba.

Kizito yemeza ko n’urukundo ruri hagati y’abahungu n’abakobwa ashobora kururirimba biramutse bimujemo. “Nta kibazo n’urukundo naruririmba njyewe ariko il faut que (bisaba ko) biba bindimo njyewe,” Kizito.

Kizito Mihigo amenyerewe cyane mu ndirimbo zikoreshwa muri kiliziya gaturika n’indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi muri mata 1994, ariko anaririmba n’ibindi bitandukanye biba bigezweho mu Rwanda, urugero nk’indirimbo yakanguriraga Abanyarwanda kwitabira amatora y’abadepite aherutse gusohora.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ramba imitaga Mihigo

muhire yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Kizito Mihigo turagukunda, indirimbo zawe turazemera, cyane cyane ubutumwa bukubiyemo. Iyo niyo mpamvu nshaka kujya muri KMP

Michel yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

abacitse ku icumu tukwibonamo kandi udusana imitima

ibukabatutsi yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Komereza aho turi kumwe

Mirambi yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

uratwubaka cyane

Caroline yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Hagarara hamwe ukore uko watangiye naho ubundi ukoze iperereza mu bikuvugwaho ubu abantu batangiye kukuburira ikizere. Barabona ko nta muurongo uhamye ufite , bya bindi abakunzi bawe baba biteguye kuba decus a tout moment. Watangiye neza garuka inyuma usubire aho watangiriye ibindi ubiharire ba nyirabyo. Ikindi kandi kugirwa inama bigaragaza umugabo nyawe naho kwinangira byitwa kwiyemera birenze urugero. Urakoze.

kobwa yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Imiririmbire yawe ntakigenda

papy makala yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka