Mu gitaramo cya Bahati Alphonse habonetse amafaranga 870 000

Ku cyumweru tariki 14/07/2013 ubwo habaga igitaramo cyateguwe na Bahati Alphonse mu rwego rwo gutera inkunga imirimo yo kubaka urusengero rwa ADEPR Gisenyi, habonetsemo amafaranga 870 000.

Uru rusengero rukeneye kongerwa, hagenda habaho gahunda zitandukanye zo gukusanya amafaranga yo kurwongera, iki gikorwa cya Bahati Alphonse kikaba cyaraje kizunganira.

Abacuranzi ba Bahati Alphonse ndetse n'abari bitabiriye igitaramo.
Abacuranzi ba Bahati Alphonse ndetse n’abari bitabiriye igitaramo.

Uyu muhanzi uherutse kwegukana igikombe muri Groove Awards, asanzwe ategura ibitaramo nk’ibi ndetse n’ibyo gufasha abatishoboye hirya no hino. Muri iki gitaramo, yaboneyeho gushyira ahagaragara DVD y’indirimbo z’igitaramo yakoreye muri ULK Gisenyi ndetse anerekana ibihembo yahawe muri Kenya bya « Groove Awards ».

Bahati Alphonse ari kuririmba ashima Imana.
Bahati Alphonse ari kuririmba ashima Imana.

Twabibutsa ko kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu. Bamwe mu bahanzi bari baje kwifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Rushema usanzwe anaririmba muri korale Hoziana, Alexis Dusabe, Cpt Simon Kabera, Rudahezwa Emmanuel, Moise, Korale Bethfage na Korale Impuhwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka