Derek mu bahatanira kuziga mu ishuri rya Muzika
Derek Sano uririmba mu itsinda rya Active yagaragaye mu marushanwa atoranya urubyiruko ruzajya kwiga umuziki.
Aya marushanwa ategurwa n’Ishuri ryigisha muzika ryakoreraga ku Nyundo, ariko rikaba rigiye kwimukira i Kavumu mu karere ka Muhanga.
Mu gutangira amarushanwa, Derek yasabye ko atafatwa amafoto, yanga no kuvugisha abanyamakuru.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iri shuri, Murigande Jacque uzwi nka Mighty Popo, yavuze ko kuba n’abahanzi bakunzwe mu gihugu baza mu marushanwa ari ibigaragaza akamaro k’iri shuri.
Yagize ati “Kubona umuhanzi nka Derek kurinjye ni ishema, abumva bashaka baza bakiga kuko umuntu yiga kugera apfuye, abumva ko babikeneye baza tukabakira.”
Abajijwe yabonye Derek mu marushanwa, avuga ko atabitangaza kuko amanota atarasohoka, ariko yemeza ko hari abana benshi bamutunguye kumurusha.
Ishuri rya Muzika buri mwaka rizenguruka uturere rishaka urubyiruko rwarangije ikiciro rusanjye “Tronc-Commun” rufite impano mu muziki kugira bajye kuryigamo.
Mu Karere ka Rubavu hahatanye urubyiruko 30 ruzatoranywamo batanu bazahatana mu marushanwa ya nyuma azabera i Kigali. Ariko Murigande akavuga ko abazitwara neza bashobora kuzahabwa andi mahirwe nyuma y’amarushanwa azakorerwa i Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|