Abaririmbyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Francophonie batsinze icyiciro cya mbere cy’amarushanwa

Itsinda ry’abaririmbyi ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera mu mujyi wa Nice, ryamaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’amarushanwa, rikaba rikomeje guhatanira umwanya wa mbere.

Itsinda ‘Benegihanga’ ryatoranyijwe mu matsinda atanu yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa, ubu bakaba bagiye kongera kurushanwa n’abo bandi bane bahanganye nabo, ari naho hazavamo umuhanzi cyangwa itsinda rya mbere rizegukana umudari wa zahabu.

Itsinda ‘Abenegihanga’ rigizwe na Ibrahim Nahimana akaba ari nawe uriyoboye, Mani Martin, Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice.

Abo ni abahanzi bagize itsinda 'Benegihanga'. Ufite inanga ni Nahimana Ibrahim Umuyobozi waryo.
Abo ni abahanzi bagize itsinda ’Benegihanga’. Ufite inanga ni Nahimana Ibrahim Umuyobozi waryo.

Mani Martin avuga ko, n’ubwo abo bahanganye ari abahanga cyane ariko ngo, we na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda abo bahanzi bandi.

Ati “Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabira iyi mikino mu rwego rw’indirimbo, ariko abantu benshi bashimye uko twaririmbye, ndetse icyo cyizere cyagaragajwe n’uko twatoranyijwe mu bahanzi batanu ba mbere.

Harimo abandi bahanzi b’abahanga cyane ariko natwe tumeze neza, ubu turimo kwitegura kandi umwihariko wacu w’uko twibanda ku muco kandi tukaba tukiri batoya, biraduha amahirwe yo kuzatsinda”.

Mani Martin ni umwe mu bagize itsinda "Abenegihanga".
Mani Martin ni umwe mu bagize itsinda "Abenegihanga".

Abahanzi batanu basigaye bahanganye n’itsinda ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda, ni abakomoka muri Haiti, Liban, Autriche na Burkina Faso. Aba batanu barokotse mu bahanzi baturutse mu bihugu 20 bitabiriye aya marushanwa.

Iri tsinda ryatsindiye kujya mu Bufaransa nyuma yo kwitwara neza bagatsinda abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu karere aho bahatanaga n’abahanzi bo mu Burundi no muri Djibouti.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nabonye uko ababasore baririmbye muri francophonie ngira emotion n’ubwambere mbonye abahanzi bo mu rwanda baririmba indirimbo mu buryo zinkora kumutima. Courage muri bene GIHANGA koko.

kingos yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ntubona se? burya bashishura babishaka.

Nganzo yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Good.Dans toute chose il faut essayer

edouard yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

ibi bintu ni byiza cyane pe mukomeze mitware neza tubare inumakabisa courage

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

ibi bintu ni byiza cyane pe mukomeze mitware neza tubare inumakabisa courage

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka