Abaririmbyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Francophonie batsinze icyiciro cya mbere cy’amarushanwa
Itsinda ry’abaririmbyi ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera mu mujyi wa Nice, ryamaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’amarushanwa, rikaba rikomeje guhatanira umwanya wa mbere.
Itsinda ‘Benegihanga’ ryatoranyijwe mu matsinda atanu yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa, ubu bakaba bagiye kongera kurushanwa n’abo bandi bane bahanganye nabo, ari naho hazavamo umuhanzi cyangwa itsinda rya mbere rizegukana umudari wa zahabu.
Itsinda ‘Abenegihanga’ rigizwe na Ibrahim Nahimana akaba ari nawe uriyoboye, Mani Martin, Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice.

Mani Martin avuga ko, n’ubwo abo bahanganye ari abahanga cyane ariko ngo, we na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda abo bahanzi bandi.
Ati “Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabira iyi mikino mu rwego rw’indirimbo, ariko abantu benshi bashimye uko twaririmbye, ndetse icyo cyizere cyagaragajwe n’uko twatoranyijwe mu bahanzi batanu ba mbere.
Harimo abandi bahanzi b’abahanga cyane ariko natwe tumeze neza, ubu turimo kwitegura kandi umwihariko wacu w’uko twibanda ku muco kandi tukaba tukiri batoya, biraduha amahirwe yo kuzatsinda”.

Abahanzi batanu basigaye bahanganye n’itsinda ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda, ni abakomoka muri Haiti, Liban, Autriche na Burkina Faso. Aba batanu barokotse mu bahanzi baturutse mu bihugu 20 bitabiriye aya marushanwa.
Iri tsinda ryatsindiye kujya mu Bufaransa nyuma yo kwitwara neza bagatsinda abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu karere aho bahatanaga n’abahanzi bo mu Burundi no muri Djibouti.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nabonye uko ababasore baririmbye muri francophonie ngira emotion n’ubwambere mbonye abahanzi bo mu rwanda baririmba indirimbo mu buryo zinkora kumutima. Courage muri bene GIHANGA koko.
Ntubona se? burya bashishura babishaka.
Good.Dans toute chose il faut essayer
ibi bintu ni byiza cyane pe mukomeze mitware neza tubare inumakabisa courage
ibi bintu ni byiza cyane pe mukomeze mitware neza tubare inumakabisa courage