Umunyarwanda Patrick Nyamitali yakomeje mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6

Nk’uko byakomeje kwifuzwa n’Abanyarwanda benshi ndetse bakanagira uruhare mu kumutora, umuhanzi w’Umunyarwanda Patrick Nyamitali yashoboye gukomeza mu marushanwa ya TPF6, Umunyasudani Bior arasezererwa.

Nk’uko byari biteganijwe, mu bahanzi bane bari barashyizwe mu igeragezwa, Patrick Nyamitali, Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo, Sitenda wo muri Uganda na Nyambura wo muri Kenya hagombaga kuvamo umwe usezererwa.

Patrick Nyamitali yatorewe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho muri Tusker Project Fame6
Patrick Nyamitali yatorewe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho muri Tusker Project Fame6

Umunyarwanda Patrick Nyamitali yabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, nyuma yo gutorwa cyane na benshi babinyujije ku mbuga za interineti no ku butumwa bugufi buta sms bunyura kuri telefoni, ndetse akaba yanaririmbye neza agaragaza ko yakosoye ijwi rye nk’uko yari yabisabwe, mu ndirimbo “Number One” ya John Legend ari nayo yaririmbye.

Muri bariya bahanzi uko ari bane, Bior wo muri Sudani y’Amajyepfo amahirwe ntiyamusekeye kuko ariwe washoboye gusezererwa n’ubwo yabashije kuririmba neza kurusha ubushize.
Abahanzi Nyambura na Sitenda nabo bitwaye neza ari nabyo byabahesheje umwanya wo gukomezanya na Nyamitali mu cyiciro gikurikiyeho.

Umuririmbyi Phiona, niwe Munyarwanda usigaranye na Nyamitali muri Tusker Project Fame 6
Umuririmbyi Phiona, niwe Munyarwanda usigaranye na Nyamitali muri Tusker Project Fame 6

Twabibutsa ko muri aya marushanwa ya TPF6, umuhanzi Nyamitali Patrick na mugenzi we Phiona aribo bahanzi bahagarariye u Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva ari byiza mu kumutora .

Eric yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka