Ubuzima yanyuzemo mu Rwanda bwatumye avamo umuhanzi ukomeye

Abel Nduwayo, umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ubuzima yanyuzemo ubwo yabaga hano mu Rwanda bwatumye avamo umuhanzi ukomeye mu gihugu cye.

Uyu muhanzi yadutangarije ko yabaye mu buzima bugoye hano mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka umunani, bityo ageze i Burundi bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

Yagize ati: “Ubuzima nabayemo hano mu Rwanda bwaranyigishije cyane. Abanyarwanda barakora naho Abarundi bo birirwa biryamiye! Nageze i Burundi kubera experience nakuye hano mu Rwanda ndakora cyane none ubu nditunze ntacyo mbuze.”

Abel Nduwayo.
Abel Nduwayo.

Abel yakomeje adutangariza ko kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 1998 kugeza ahavuye mu mwaka wa 2006 atigeze atunga ibihumbi 100 by’amanyarwanda ndetse ko iyo yabaga afite ibihumbi 10 yabaga yumva ari umukire cyane.

Yagize ati: “...Navuye mu Rwanda ntafashe n’ibihumbi 100 by’amanyarwanda. Iyo nabaga mfite 10 000 nabaga ndi umukungu! Nabaye mu Rwanda ndira igiceli cya 50. Mu Rwanda barakora, barakerebutse, ngeze i Burundi sinigeze nshoma, nasanze ndi mu ba mbere bashoboye akazi.”

Abel ngo yaryaga ibiryo by’amafaranga 50 y’u Rwanda none i Burundi asigaye ari mu bantu bakomeye kubera uko u Rwanda rwamwigishije gukora akaba asigaye ari umuhanzi ukomeye ndetse akaba anafite resitora ye bwite.

Abel muri studio.
Abel muri studio.

Inganzo y’ubuhanzi yayiyumvisemo akiri umwana muto nk’uko yabidutangarije ariko akaba yaragiye muri studiyo bwa mbere mu mwaka wa 2012. Ku itariki ya 01/07/2013 nibwo yashyize hanze alubumu ye ya mbere ariko ntiyakora igitaramo cyo kuyimurika.

Abel wari umaze hafi icyumweru ari mu Rwanda, yadutangarije ko yifuza ko muzika ye yakwamamara na hano mu Rwanda kubera ko ibyo afite byose abikesha u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Abel yagize ati: “Ndifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda kuko numva ibyo mfite mbikesha u Rwanda. Kubera u Rwanda namenye icyo gukora.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013 nibwo Abel yasubiye i Burundi ariko nk’uko biri mu nzozi ze, akaba azagaruka gukorana n’abahanzi nyarwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimira cane kubikogwa mukora.ahubwo nahoze sunika amakinga yabaga azanye inzoga azikuye imasaka.twakoreraga inyandungu iruhande yo kumushumba mwiza.twagendana imiheha tugeze kugiporoso canga kwarando canga aho bitagango aho ryahoze!twahita ducomeka imiheha mwibido tukanwa inzoga.umusi wose nirirwa ndumusinzi.abantu benshi kugiporoso banyitaga murundi wumusinzi.imana yanje ntaco itankoreye.yankuye kure

nduwayo abel. yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka