Birantangaza iyo mbonye abacyibona mu moko - Pasiteri Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko, basa nk’aho amateka u Rwanda rwanyuzemo ntacyo yabigishije.

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko atangazwa no kubona hari abacyibona mu moko

Yabivuze tariki 27 Mata 2024 mu kiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagiriye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Rubona, hazirikanwa abari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati “Birantangaza cyane iyo mbonye umuntu ucyibona mu Bututsi, akaburengera, akabubyinirira, akabusiga, akabunogereza. Undi akibona mu Buhutu, akabukunda, akabukuyakuya, akaburyamisha, akabususurutsa. Abatwa bo ntabwo tujya tubavugaho. Ibi bintu byadusenyeye Igihugu, mubibyinirira ngo bizatumarire iki? Ibi bintu byatwangirije, mubibika ngo tuzabikuremo iki?”

Yakomeje agira ati “Uwicaye hano azi ko akibibitse, yarakomotse mu bitwaga Abatutsi, uretse kukwicira abantu no kugusenyera no kugusigira agahinda, Ubututsi bwakumariye iki? Uwaba akomoka mu bitwaga Abahutu, uretse kugutera isoni n’ikimwaro, Ubuhutu bwakumariye iki? Mwaretse tukibera Abanyarwanda, tukubaka Igihugu cy’Abanyarwanda, ibyo bindi tukabireka?”

Abayobozi basabwe kuzirikana ko babereyeho abo bayobora bose, nta kuvangura
Abayobozi basabwe kuzirikana ko babereyeho abo bayobora bose, nta kuvangura

Yibukije ko u Rwanda rujya gusenyuka abaruyoboraga batangiye kuvangura abo bayobora, nyamara bagombye kuberaho bose nta n’umwe usigaye.

Yagizeati “Iyo bimikaga umwami, bamutongeraga bamubwira ko umwami ataba Umuhutu, ntabe Umututsi ntanabe Umutwa, ni umwami w’Abanyarwanda. U Rwanda rwasenyutse umunsi rugira umuperezida uyobora ishyaka ryitwa Parmehutu, rigakuramo abandi Banyarwanda, rikavuga ngo igihugu ni icy’Abahutu. Rwasenyutse umunsi abantu bashyiraho amategeko 10 y’Abahutu, bagakuramo abandi Banyarwanda kandi na bo bashobora kuba bari babangamiwe n’imitegekere mibi ya gikoloni.”

Yaboneyeho rero gusaba abamwumvaga, n’abayobozi by’umwihariko, kutavangura abo bayobora, no guha akazi ugakwiye kuko ari byo bizazamura Igihugu.

Yagize ati “Hajya habaho urwikekwe, umukozi wamukosora ati buriya ni uko ndi Umuhutu, undi wamukosora ati buriya ni uko ndi Umututsi aranyanga kuko ari Umuhutu. Mwaretse ibyo bintu tukabikuraho? Umuntu akaba umuswa kuko yakoze iby’ubuswa, ariko ntumurebere mu nkomoko ye? Kuko iyo twibuka, kwigira ku mateka si ukuza tukayavuga gusa, ni ukuyakuramo amasomo, kugira ngo ibyadusenyeye twe kuzabisubiramo.”

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko Jenosideyasize icyuho mu bijyanye n'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko Jenosideyasize icyuho mu bijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi

Minisitiri w’Ubuhinzi na we witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, yunze mu rya Pasiteri Rutayisire, asaba abacyibona mu moko kubireka kuko ntacyo byamariye u Rwanda n’Abanyarwanda. Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yo ngo yahombye abahanga bagombye kuba bamaze guteza igihugu imbere.

Yagize ati “Twatakaje abashakashatsi, dutakaza abakozi bo mu nzego zose. N’ubwo tugerageza kwiyubaka, imyaka30 irashize ariko icyuho turacyagifite. Nka Clément wavugaga ahangaha, se yari umutubuzi w’imbuto y’ibijumba muri iki kigo (ISAR), ariko na n’uyu munsi turacyafite ikibazo cy’imbuto y’ibijumba.”

Yakomeje agira ati “Ibibazo by’intanga n’ibindi, ababikoragamo bari babifitemo ubuzobere n’ubunararibonye, bagenzi babo babahukamo barabatema. Barabishe, ariko na bo basigaye bapfuye bahagaze. Barabatemye, ntibasigaye babikora. Na n’ubu urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi turacyahangayikishijwe n’abantu twatakaje bari bafite ubuhanga, bari batangiye ibintu byiza byagombaga kugeza Abanyarwanda ku kwihaza mu biribwa.”

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bageze no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rubona, bunamira abahashyinguye
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bageze no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rubona, bunamira abahashyinguye

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikigo RAB kizirikana abakozi bagera kuri 228 bakoreraga ibigo byahurijwe muri RAB, harimo 205 bakoreraga ISAR, 11 bakoreraga serivisi y’imbuto z’indobanure (SSS), 10 bakoreraga Laboratwari y’Ubuvuzi bw’amatungo na babiri bakoreraga ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi UBWOKO ntacyo butwaye.Waba Umuhutu cyangwa Umututsi.Niko Imana yakuremye.Kimwe nuko waba Umufaransa,Umushinwa,Umwarabu,etc...Niko Imana yabishatse ko habaho amoko adasa.Birayishimisha.Nkuko hariho amoko amagana y’indabyo zidasa.Ariko twese dukomoka ku muntu umwe,Adamu.Abaronda ubwoko,ku munsi w’imperuka wegereje,imana izabarimbura bose,kimwe n’abajura,abasambanyi,abikubira,abarwana,etc...Izasigaza abayumvira,nubwo aribo bacye nkuko bible ivuga.Abo bazahembwa kubaho iteka mu isi isaba paradis.

masabo yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka