Tonzi yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwibaruka umwana

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi , yageze mu Rwanda kuwa gatanu tariki 29.11.2013 avuye muri Amerika aho yari yaragiye kubyarira mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira 2013

Tonzi yageze kukibuga cy’indege ku wa gatanu mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba akaba yaribarutse neza umwana w’umukobwa; nk’uko tubikesha umwe mu bavandimwe ba hafi ba Tonzi utarashatse ko tumuvuga izina.

Tonzi n'abari baje kumwakira.
Tonzi n’abari baje kumwakira.

Yagize ati: “Tonzi yageze mu Rwanda kuwa gatanu mu masaa moya n’igice kandi yabyaye neza umwana w’umukobwa mu mpera z’ukwezi gushize. Ubushize kubera uburangare bw’abaganga byatumye babura umwana niyo mpamvu yagiye kubyarira muri Amerika, yagiye mu kwa 5… ”.

Uyu muvandimwe yakomeje atubwira ko Tonzi mu gihe yari amaze gusama, hashize amezi make byahise biba ngombwa ko ajya muri Amerika kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga bityo azabashe kubyara neza, kuri ubu ngo akaba ameze neza we n’umwana.

Tonzi n'umugabo we n'umwana wabo.
Tonzi n’umugabo we n’umwana wabo.

Twabibutsa ko mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 30.7.2012 mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, umuhanzikazi Tonzi aribwo yibarutse umwana wapfuye (yapfiriye mu nda), uyu mwana akaba ariwe wari imfura ye n’uwo bashakanye Alfred Gatarayiha uzwi ku izina rya Alpha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

arikorero ibyo ni bimwe bavugaga by’abadaha agaciro iby’iwabo!! no muri centre de cente barahabyarira nkanswe mubitaro twese twemera.ubwo nawe yari yananiwe ntasebye abaganga bacu yagiraga ngo yitemberere hakurya y’amazi agabanye kumafaranga.miliyoni 11 se zose zavukiye muri america? ariko niyonkwe tumuhaye impindu. naho ubundi: NTAHO BATABYARA, NTANAHO BADAPFUSHA.

KOKO yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Umva ukobirikose muramerican bafite ubuhanga buruta ubwabaganga bomurwanda nibikoresho ntaho bihuriye so bishobora kuba atariburanganre ahubwo bikaba nubumenyi buke nabyo birashoboka gusa tonzi niyonkwe kandi asubireyo ntamahwa

Wuwa yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Niyonkwe, yo kabyara hungu na kobwa. ariko se ababyeyi bose bazajya bajya kubyarira muri Amerika mu gihe habaye uburangare? uretse ko atari n’uburangane kuko hatanga Imana. Ubu se ko nabyariye mu bitaro bya Kiziguro naho tuzahite muri Amerika?

Anita yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

NIYONKWE KABISA!ARIKO MUMENYE KO NO MURI AMERIKA BATABUZA UGOMBA GUPFA GUPFA! BURIYA BYAMENYWA N’ABABONA KU MARAPORO AJYA MURI OMS KU MPFU Z’ABANA CYANGWA ABABYEYI ....!GUSA SI NABYITA UBURANGARE BW’ABAGANGA UTABIKOREYE UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE!ARIKO NA BYO BIRASHOBOKA ATARI UKUKWANGA AHUBWO WENDA KU MPAMVU Z’AKAZI NK’UMUNANIRO ...

KAKA yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

NIYONKWE KABISA!ARIKO MUMENYE KO NO MURI AMERIKA BATABUZA UGOMBA GUPFA GUPFA! BURIYA BYAMENYWA N’ABABONA KU MARAPORO AJYA MURI OMS KU MPFU Z’ABANA CYANGWA ABABYEYI ....!GUSA SI NABYITA UBURANGARE BW’ABAGANGA UTABIKOREYE UBUSHAKASHATSI BWIMBITSE!ARIKO NA BYO BIRASHOBOKA ATARI UKUKWANGA AHUBWO WENDA KU MPAMVU Z’AKAZI NK’UMUNANIRO ...

KAKA yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

congratulation my dear Tonzi,God is faithful i thank God for you. Be blessed.....

dawson yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

uburangare bw’abaganga se mwari muhari? Mwagiye mutangaza inkuru mwakoreye itohoza mukareka kugendera ku marangamutima! Very unprofessionnal!

K1! yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

tonzi ndamuzi azi ubwenge kdi areba kure cyane,azi impamvu yabikoze ndumva mwe mumuvuga bitabareba.icyampa ngo tumenyane anyihere k’ubumenyi afite.Rata uzanyishyirire muri team yawe irimo ba Bernard!ndabemeraaaaaaaaaa!

alias yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

ese mwamenyera ko TONZI yaba yaravukiye muri amerika? niba yaravukiye muRDA se ko ntaco yabaye?

JOJO yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

Niyonkwe! ariko namwe mujye mureka gukoresha imvugo zitari nziza ngo "kubera uburangare bwa baganga" sibyiza na gato. ko muri faycal ari ahantu twemera, muragirango twese tujye tujya muri America kugirango tubyare neza? ahaaa, ahubwo yagirango umwana abone ubweneGihugu bwa America. murakoze

kabutura Aime yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

@ Kanayoge, uravuga nk’umuntu utarigeze ubyara ariko umenye ko n’uburangare bw’abaganga kenshi butuma ababyeyi bapfa babyara cg abana bagapfa bavuga cg bataranavuka...simvuze ko mu Rwanda hose haba uburangare ariko icyo utazi ni uko burya abifite benshi bajya kubyarira hanze kandi niba ujya ukurikirana amakuru neza, uzasanga imfu z’ababyeyi bari kubyara ndetse n’iz’abana bari kuvuka cg bageze igihe cyo kuvuka ari nyinshi cyane muri Afurika cyane cyane ibihugu bikiri munzira y’amajyambere mu gihe abo mu bihugu byateye imbere icyo kibazo basa n’abagikemuye. so niba barabuze umwana kubera uburangare (n’iyo byaba indi mpamvu) ntiwababuza kugerageza kugira ngo babone umwana kandi wibuke ko ntakiguzi wabona cy’umwana!!! NDIBAZA KO IBYO NAKUBWIYE BIHAGIJE!!!Tonzi na Alpha, nimwonkwe kandi Imana ishimwe cyane ko mwabonye akana. Musubireyo ntamahwa!!!

Love yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ibyo ni amafaranga aba abotsa sha! mu rwanda naho barabyara, gusa nyine Imana ishimwe ko yibyariye ariko rero ajye yizera ko no mu Rwanda Imana yatanze umwana ntacyabuza ko amuhabwa. Abanyamerika si kamara.

dada yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka