Senderi ngo natwara Guma Guma azigisha urubyiruko amategeko y’umuhanda

Senderi International Hit afite gahunda ko natwara Guma Guma azigisha amategeko y’umuhanda urubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri. Ngo azishyurira urubyiruko 100 kuri buri site yigisha amategeko y’umuhanda.

Yagize ati: “...nzigisha urubyiruko, nzishyurira urubyiruko 100 rutabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri nkabigisha amategeko y’imihanda kuri buri site ni ukuvuga ngo urubyiruko rudafite akazi ngiye kurwigisha kwigira kugira ngo rubone akazi...”.

Senderi mu gitaramo cya Guma Guma.
Senderi mu gitaramo cya Guma Guma.

Yakomeje adutangariza ko aho baririmbiye hose ndetse n’ahandi bazaririmbira azahakora club yitwa Senderi Fan Club ari naho bazajya bigira ibijyanye n’amategeko y’umuhanda.

Yadutangarije ko abakunzi be basanzwe bigisha imyuga bamwemereye kwakira urubyiruko 100 kuri buri site, abo akaba ari nabo bazamufasha kwigisha urwo rubyiruko.

Senderi International Hit.
Senderi International Hit.

Akarusho muri uko kwigisha imodoka mu mujyi wa Kigali, ngo ni uko ari abakobwa gusa azigisha.Aba bakobwa ngo bazaba bari mu ma Fan Clubs abiri: iya Nyamirambo n’iya Remera.

Gusa n’ubwo Senderi yemereye aba bose kubigisha amategeko y’umuhanda, ngo barasabwa kubanza kumwamamaza kuko naramuka adatowe ibi byose ntibizakorwa.

Eric Senderi hano yari yajyanye n'ikipe ya Rayon Sport i Nyanza.
Eric Senderi hano yari yajyanye n’ikipe ya Rayon Sport i Nyanza.

Ibi Senderi abitangaje nyuma yo gutangaza ko azagura abakinnyi babiri ba Rayon Sport naramuka atsindiye igihembo cya PGGSS 3, ndetse ko azashakira abagabo abakobwa bababuze bazamutora n’ibindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

njyewe ndamwemera wenda muzamuzire

elisa pac yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Kuba Urban Boys Itaragitwaye Si Ukuvuga Ko Riderman Ayirusha Indirimbo Nziza Cg Clep Video Nziza

Elias yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

TURAGUSHYIGIKIYE TUZAGUTORA RWOSE. NANJYE NDABAKANGURIRA GUTORA ERIV SENDERI INTERNATIONAL HIT.

kalisa yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

uyu mugabo niba atarikwibeshya aratubeshya rwose pggss Man Martin atatwaye we yumva azayihabwa nande koko?kereka nibadakoresha ukuri!!!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

iki nigitangaza kabisa ,uyu mugabo arashaka gusiga umugani pe nijwi ryiza se afite?ni indirimbo nziza se afite? njyewe ndabona bazapfa gutora KNOWLESS CG SE URBAN CG DREAM BOYS!!!!

alias ,gatiritiri yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

iyi nimitwe kuko atangiye kwicamo

ngweso yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

ehehehehehehe nimureke nisekere kabisa!!!uyu we yararangiye!!!

Lol yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka