Nyanza: Mu kumurika Alubumu CD imwe yaguzwe ibihumbi ijana benshi barumirwa

Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Korale “Abakoze bagororerwe” y’itorero rya ADEPR Nyanza muri paruwasi ya Rukali, tariki 18/08/2013, umukrisitu yaguze CD imwe ku mafaranga ibihumbi 100 mu gihe ubundi yagurwaga amafaranga 1000.

Uyu mukristu utashatse ko amazina ye avugwa mu itangazamakuru ashingiye ku mvugo ivuga ko icyo ikiganza cy’iburyo gikoze icy’ibumoso ntikikakimenye yafashe CD yari ku mafaranga igihumbi we ayigura amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda kandi atagamije kwishongora maze abenshi bari baje kwihera amaso bagwa mu kantu.

Impamvu yatumye uyu mukristu w’itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Rukali akora igikorwa nk’icyo ngo ntiyari agambiriye kwigaragaza mu bantu ahubwo ni igitekerezo yagize cyo gushyigikira umurimo iyo Korari ikora wo kwamamaza ijambo ry’Imana ibinyujije mu ndirimbo.

Korale “Abakoze bagororerwe” yamuritse alubumu yayo ya kabiri kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013.
Korale “Abakoze bagororerwe” yamuritse alubumu yayo ya kabiri kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013.

Uyu mugabo ubwo yatangaga aya mafaranga benshi bahise bavuga ko ari akayabo ndetse bamwe batangira kubiryanira inzara.

Mutuyimana Yvette w’imyaka 35 wari muri iki gitaramo yagize ati: “Njye kuva navuka sindatunga ariya amafaranga ariko mbonye hano umuntu ayatanze kuri CD numva umutima umvuye mu gitereko! ”.

Undi mugabo nawe wari hafi gato yumva ibyo uyu yavugaga yumiwe agira ati: “ Iyaba ijuru rizagirwamo n’abifite abakene bari kuzasigara”.

Usibye uyu watanze amafaranga ibihumbi ijana kuri CD hari n’undi wamuguye mu ntege nawe ayitangaho amafaranga ibihumbi 50 by’u Rwanda.

Ndayisaba François Perezida wa Korali “ Abakoze bagororerwe” yishimiye ubwitange abakristu babo bagaragaje avuga ko bashyigikiye koko umurimo w’Imana.

Ndayisaba François Perezida wa Korali “ Abakoze bagororerwe”.
Ndayisaba François Perezida wa Korali “ Abakoze bagororerwe”.

Ngo kuba amafaranga yaguzwe izo CD yatanzwe ku buryo bw’ubusumbane ndetse bukabije kandi yose bakayakira nta kosa ririmo kuko ngo byose byakozwe nta gahato bashyizweho.

Yakomeje avuga ko umuzingo w’izo ndirimbo bari hafi no kuzishyira mu mashusho kugira ngo umurimo bakora urusheho gutera imbere.

Mu matorero ya ADEPR ibikorwa nk’ibyo byo kwitanga mu buryo buhambaye bimenyerewemo ngo kuko hari n’ubwo umutima w’umuntu waje kuhasengera umusaba kugira icyo atanga yaba afite nk’isaha ku kuboko akayitanga maze mugenzi we akayigura amafaranga nka miliyoni kandi ubusanzwe yaraguzwe amafaranga atarenze ibihumbi bibiri.

Iki gitaramo cyagurishirijwemo CD zigera ku 110 ndetse na korari iterwa inkunga y’amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice yo kuzakomeza kuyishyigikira mu mirimo yayo y’uburirimbyi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Muduhe phone mukoresha

Be jamin yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

IMANA yacu iba hafi y’abayitabaje, twese twizeye ko icyi gikorwa ari ingirakamaro hari benshi bahinduka kubera ivugabutumwa ry’indirimbo kandi bukagera aho twebwe ubwacu tutagera kandi IMANA ihe umugisha uzagira icyo atanga haba mubitekerezo no mubikorwa amen.

manasseh yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

IMANA yacu iba hafi y’abayitabaje twese, twizeye ko hari icyo izakora kandi IMANA ihe umugisha uzagira icyo atanga haba mubitekerezo no mubikorwa amen.

manasseh yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Imana iri kumwe namwe niyo yabashoboje gukora uyu murimo gusa ndashimira abaririmbyi mwese Imana izabibahembere pe!

FANNY yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

yewe Bakoze Mukomereze aho,nubwo tutabonetse kubera impanvu ’umwanya muke nakazi kenshi tubarinyuma kdi turabasengera ngo IMANA ikomeze ibateze imbere Kabisa muserukiye ADEPR Nyanza Na paruwasi ya Rukari

Francis yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Nimukomereze aho natwe tubari inyuma,album y’amashusho yo izaba ihebuje kuko amake azaba 3 millions!NI UKUBERA IMANA

Euphrasie yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka