Mu gitaramo cya Mani Martin, azagaragazamo ubuzima bwe bwose mu buhanzi

Umuhanzi Mani Martin yateguriye abakunzi be n’abakunzi ba muzika y’umwimerere muri rusange igitaramo “Mani Martin Live 2013” kizaba ku itariki 01/09/2013 kikazagaragaramo ubuzima bwe bwose muri muzika kuva agitangira kuririmba kugeza ubu.

Iki gitaramo ntabwo kizaba ari icyo kumurika alubumu ahubwo ni igitaramo cyo gutaramana n’abakunzi ba muzika ye anabaririmbira indirimbo nyinshi ze by’umwihariko iziri kuri alubumu ze amaze gusohora. Azaba ari kumwe n’itsinda rimucurangira rizwi ku izina rya “Kesho Band”.

Kwinjira muri iki gitaramo cya Mani Martin ni amafaranga 10 000 ukabasha gutaramana nawe muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, ndetse ukanabasha gutahana DVD y’amashusho y’indirimbo ziri kuri alubumu “My Destiny” uyu muhanzi aherutse gushyira hanze umwaka ushize.

Uyu muhanzi umaze kumenyerwaho ubuhanga buhambaye muri muzika y’umwimerere dore ko akunze no kwitabira amaserukiramuco ya muzika hirya no hino hanze y’u Rwanda, azataramira abakunzi be mu muziki w’umwimerere ijana ku ijana (100% Live).

Mani Martin mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yabatangarizaga iby’iki gitaramo, yatangaje ko amaze kugira ubunararibonye (experience) muri muzika kubera ibyo agenda yigira ku bandi bahanzi mu maserukiramuco atandukanye agenda yitabira bityo akaba ashishikariza abandi bahanzi nyarwanda gushyira ingufu mu kwitabira amaserukiramuco hirya no hino kuko bizabafasha muri byinshi.

Mani Martin kandi yanatangaje ko abona bibabaje kuba abahanzi nyarwanda badatera imbere mu buryo bugaragara. Yasobanuye ko kuri we azashimishwa no kubona u Rwanda rufite abahanzi b’abahanga kandi banatungwa n’umuziki wabo ndetse bakanaba ibyamamare ku rwego rw’isi.

Mani Martin.
Mani Martin.

Uyu muhanzi kandi yatangarije abanyamakuru ko mu gitaramo cye hazagaragaramo umuhanzi ukiri muto Babou aririmba mu buryo bw’umwimerere (live) kandi akazaba acurangirwa n’abana bato. Ibi babiteguye mu rwego rwo kugira ngo berekane ko kuririmba “Live” bidasaba kuba uri umuntu mukuru gusa.

Mani Martin yagize ati: “Igihe kirageze ngo twumve ko kuririmba live atari ibya ba Makanyaga gusa n’abandi bahanzi bakuze ahubwo twumve ko umuziki wa live ari uwa twese. Abantu benshi bakunda kuvuga ngo umuziki wa live nturyoha ariko twe twiyemeje kuzabereka uburyohe bwawo”.

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo n’indirimbo uyu muhanzi yaririmbye agifite imyaka 11 gusa zikaba ari indirimbo zitigeze zimenyekana.

Mani Martin arashishikariza n’abandi bahanzi kudategura igitaramo ari uko bagiye kumurika alubumu gusa ahubwo bumve ko ku muhanzi, gutegura igitaramo ariwe bigirira akamaro mbere na mbere kuko birushaho kumuhuza n’abakunzi be kubera ko abona umwanya uhagije wo kubaririmbira, mu gihe mu kumurika alubumu umuhanzi aba yiyambaje abahanzi benshi bityo ntabonere umwanya uhagije abafana be.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimefurahi sana kupata hisia za Kirundi.

ujumbe nimeupata aksante, na hongera sana kwa kufanya performance zako Serena hotel, hapa Tanzania zipo pia ni hotel nzuri sana.

Zanzibar ipo, Dar ipo, Ruaha National Park,ipo, Arusha ipo, waweza fika na ukapiga kazi.

Nairobi pia ipo na Kampala ipo pia.

Bila shaka zinavutia na zina wateja wengi.

Karibu sana Tanzania, mie ninao rafiki pia huko.

Deo Isaack Kapufi yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka