KNC yahakanye ko yakubise Christopher

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC arahamya ko atigeze akubita umuhanzi Christopher nk’uko byatangajwe ku mbuga za interineti ndetse no ku maradiyo amwe ya hano mu Rwanda mu cyumweru gishize.

KNC ufite radiyo izwi ku izina rya “Radio One”, ntiyashimishijwe n’inkuru yamuvuzweho inamwandikwaho mu cyumweru gishize kuburyo avuga ko abona haba hari ikibazo afitanye n’umunyamakuru wayanditse.

Iyo nkuru yamwanditsweho igira iti: “kumusuhuza atamwitayeho byari bitumye KNC ashoza intambara hagati ye na Christopher” ikaba yaragaragaye kurubuga rwa inyarwanda.com ikanavugwa ku maradiyo amwe n’amwe ya hano mu Rwanda.

Christopher uvugwaho gukubitwa na KNC.
Christopher uvugwaho gukubitwa na KNC.

Muri iyi nkuru havugwamo ko KNC yaba yarakubise Christopher amuziza ko amusuhuje atamureba nyamara KNC ahamya ko iyi nkuru uwayanditse hari ikindi bapfa kuko atigeze akubita uyu muhanzi ahubwo ko ubwo uyu muhanzi Christopher yamusuhuzaga atamureba undi yamubwiye amukebura ko atari byiza gusuhuza abantu atabareba mu maso.

KNC kandi atangaza ko yababajwe cyane n’ukuntu umuntu yamwandikaho inkuru nk’iriya kandi atigeze amubaza uko byagenze ndetse akaba atarigeze anabaza Christopher uvugwaho gukubitwa.

Mu nama n’abanyamakuru yabereye muri Hotel Isimbi tariki 14/08/2013, KNC yagize ati: “...icyantangaje ni ukuntu yavuze ngo umuntu ngo yari muri etage hejuru muri ayo masaha saa mbiri za nijoro ngo areba nkubita umuntu...” .

KNC ahamya ko atumva ukuntu umuntu yaba ari muri etaje hejuru saa mbiri za nijoro akabona umuntu akubita undi urushyi bari hasi kwa Freddy (UTC).

Uyu muhanzi KNC kandi yongeraho ati: “...noneho uwo muntu yandika inkuru, ko nari ndimo wenda ndi subject kuri ibyo bibazo, ko Christopher arimo, ko manager we na Label ya Kina, Clement yari ahari, kuki nta n’umuntu yigeze abaza muri abongabo nibura? Mu byukuri murumva yuko iriya nkuru ari ukuri? icya kabiri sinzi wenda ibyihishe inyuma yabyo,...ariko mu by’ukuri njye byambabaje nk’umunyamakuru...”.

KNC atangaza ko yababajwe cyane n'ibyamuvuzweho ko yakubise Christopher.
KNC atangaza ko yababajwe cyane n’ibyamuvuzweho ko yakubise Christopher.

Clement ku ruhande rwe ubwo yahamagarwaga na KNC kuri telefoni kugira ngo asobanurire abanyamakuru bari aho bose uko byagenze kuko Clement yari ahari ibyo biba, Clement yavuze ko ibyabaye atari ikintu gikomeye ku buryo kuri we abona ko bitari bikwiriye kuba byarananditswe mu bitangazamakuru.

Clement yagize ati: “njye nari mpari ariko ibyabaye ntabwo ari ibintu bikomeye byatuma binandikwa”. Abajijwe niba KNC na Christopher bararwanye, Clement yasubije ko nta kurwana kwahabaye.

Yagize ati: “Oya nta kurwana, ko nari mpari se! Ni ibintu byanarangiriye aho ntibaza ko ari ibintu byakururuka cyane,...nari mpari, hanyuma nyuma y’uko aje yarambwiye ati mpuye n’abantu hariya hanze ndabasuhuza ariko harimo umwe umbwiye ngo namusuhuje ntamureba ngo ntabwo ari byiza, ararakara ndamubwira nti reka tugende turebe arambwira ngo ni uriya wambaye umupira w’icyatsi kuko ntabwo yari akuzi.

Ndamubwira nti uriya ni KNC reka nze tuvugane twumve ko atabifashe nabi. Nibwo nakubwiraga nti Christopher ntabwo yari akuzi usibye ko nyine yaje yiruka yari azaniye Patrick flash niyo mpamvu yagusuhuje yirukanka...Christopher nta mutima mubi agira, birangirira aho sinzi rero ukuntu byabaye ibintu birebire...”.

Twifuje kumenya icyo Christopher abivugaho ariko ntitwashoboye kuvugana nawe kuko telefoni ye yari ifunze. Gusa amakuru dufitiye gihamya ni uko hari umunyamakuru bashoboye kuvugana kuri telefoni ubwo yari itarafungwa amutangariza ko nta kintu ashaka gutangaza kuri ibyo.

Amubajije niba hari umuntu yaba yaratangarije ko yakubiswe, Christopher yarahakanye avuga ko ari nta muntu yigeze atangariza ko yakubiswe na KNC.

KNC hamwe n'abanyamakuru abasobanurira akababaro ke.
KNC hamwe n’abanyamakuru abasobanurira akababaro ke.

Umunyamakuru wakoze iyo nkuru we yadutangarije ko afite gihamya kuko yaganiriye na Christopher ku rubuga rwa facebook akamutangariza ko yakubiswe. Yanatweretse ubwo butumwa aho yaganiriye na Christopher, dusanga niko bimeze.

Tumubajije impamvu mu nkuru ye atatangaje ko Christopher yabimwemereye ko yakubiswe ndetse ngo abe yanabaza KNC uko byagenze dore ko bose barebwaga n’iki kibazo, yadusubije ko we yashatse gukora inkuru nka paparazzi (ugenekereje ni inkuru cyangwa ifoto ifatwa nyir’ubwite atabizi, akenshi iba ivuga ibyakozwe bitari byiza).

Yanadutangarije kandi ko uwamubwiye ayo makuru yamubwiye ko we ubwe yabyiboneye gusa akaba atari afite kamera (Camera) ngo afate ifoto, mu gihe yajyaga kuyizana ngo abe yafotora asanga birarangiye.

KNC n’ubwo ibyo byamubayeho ariko, yadutangarije ko bitamubuza gukomeza ibikorwa bye harimo n’ubuhanzi amaze iminsi mike asubiyemo. Yadutangarije ko kuri uwo munsi tariki 14/08/2013 ajya gufatira amashusho y’indirimbo ze eshatu i Burundi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niba byarabaye bagerageze bumvikane kuko nta ntambara dushaka muri muzika y’abanyarwanda kd abo basore ntabemera

Muhire jimmy yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka