Germain Hagumakubaho agiye kumurika alubumu ye yise “Iyo utaza Kwitanga sinari kubaho”

Umuhanzi Germain Hagumakubaho uririmba indirimbo zihimbaza Imana agiye kumurika ku mugaragaro album y’indirimbo ze yise “Iyo utaza kwitanga simba nkiriho”. Iyi Album agiye kuyimurika nyuma y’imyaka igera kuri ibiri arimo ayikoraho.

Zimwe mu ndirimbo ze harimo simba nkiriho , nditabye, Urabikwiye n’izindi. Biteganyijwe ko kumurika iyi album ku mugaragaro bizaba tariki 22/09/2013 i Muhanga muri salle ya centre Ahazaza kuva 15h00 kugeza 18h00 aho ngo kwinjira ari ubuntu mu rwego rwo gufasha abazaba badafite amafaranga kumva ubutumwa bwiza.

Germain umaze gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bamenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana nka Aime Uwimana, Nelson Mucyo ndetse na Simon Kabera, yadutangarije ko aba bose bazagaragara kuri Album y’indirimbo ze.

Germain Hagumakubaho.
Germain Hagumakubaho.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Germain yadutangarije ko aba bahanzi bose bamaze gukorana indirimbo aribo bamubereye icyitegererezo (Role models) muri muzika ye ngo kuko ababonamo ubuhanga n’umutima ukomeye wo kuramya Imana.

Germain yagize ati: “Aba bahanzi ndabakunda kuko mbigiraho kandi bamfashije muri byinshi haba kuri ino album ndetse no mu bijyanye n’uyu murimo natangiye wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.”

Uyu muhanzi urimo azamuka ku buryo bushimishije aratangaza ko iyi album agiye gushyira ahagaragara igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi ndetse n’indirimbo 5 z’amashusho aho azatanga CD na DVD kubazazikenera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana iri kumwe nawe , Imana izagutumbagiza no ku yindi ntambwe kubera ko uca bugufi ! l’humilite precede la gloire Mon frere ! Courage bien !!

Nelson mucyo yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka