Bebe Cool yaje mu Rwanda gufasha Uncle Austin kumurika alubumu

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda Bebe Cool ari mu Rwanda aho aje gufasha Uncle Austin mu kumurika alubumu ye yise « Uteye Ubusambo ». Iki gikorwa kiraba kuri uyu wa 30/08/2013 i Gikondo kuri Expo Ground 18h00.

Bebe Cool ari hamwe na Uncle Austin.
Bebe Cool ari hamwe na Uncle Austin.

Bebe Cool wazanye n’umujyanama we na Dj bazamufasha mu gitaramo yatangaje ko gushimisha Abanyarwanda akaba kandi yongeye no gushima ubwiza bwa Kigali, isuku yaho, abakobwa beza baho n’ibindi.

Bebe Cool yari yuzuye ibyishimo.
Bebe Cool yari yuzuye ibyishimo.

Kwinjira mu gitaramo cyo kumurika alubumu « Uteye Ubusambo » ni amafaranga y’u Rwanda 10.000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko abanyamakuru bikigihe bakakandagiye mu ishuri cg? nkubu iyi ni nkuru cg ni album y’amafoto baba berekanye muri ba gafoto gusa ntakindi!!

ernest rubaguma yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka