Zuchu yiyamye abamuhamagarira umugabo (Diamond) mu gicuku
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzaniya, Zuchu akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare na we w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yiyamye abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro, abasaba kubihagarika.

Zuhura Othman wamamaye nka Zuchu, avuga ko atumva ukuntu abantu bamuhamagarira umugabo mu gicuku, kandi bazi neza ko afite umugore. Avuga ko ibi bidakwiye kandi bitubahisha urushako rwe, nk’uko yabyanditse ku rubuga rwe rwa Instagram.
Zuchu yanditse agira ati “Sinumva ukuntu umuntu ahamagara mu masaha akuze y’ijoro umugabo washatse! Ese ntimuzi ko afite umugore?”
Yungamo ati “Mumenye ko iyo mumuhamagaye mbibona. Ndabasabye, muhagarike kumpamagarira umugabo.”
Ku itariki ya 1 Kamena 2025, nibwo Diamond yashyize ahagaragara amafoto ari kumwe na Zuchu, bambaye imyenda gakondo y’ubukwe yo mu idini rya Islam, nuko yandika ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Sinkiri ku isoko”.
Ibyo bivuze ko ari ubukwe bwabaye butamamajwe nk’uko bimenyerewe ku byamamare nk’abo bombi, kuko bwari buzwi n’abantu bake ba hafi y’uwo muryango, harimo nyina wa Diomond, Mama Dangote, wishimiye cyane ubwo bukwe.
Uyu mubyeyi icyo gihe yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati “Alhamdulillah, byagenze neza. Congratulations, muhungu wanjye Naseeb n’umugore wawe Zuhura”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|