Zimwe mu ndirimbo zakunzwe kandi zishingiye ku nkuru y’impamo

Muri rusange iyo mu nganzo haje umwezi (kugira igitekerezo cyo guhimba), umuririmbyi cyangwa umuhanzi aricara akandika indirimbo, yamara kuyishyira ahagaragara, abayumvise bakibaza niba yarayihimbye agendeye ku nkuru nyakuri cyangwa ku buzima bwe bwite.

Ariko burya benshi muri ba nyiringanzo, nti baba bifuza ko hari ubitahura (igihe ari byo) kuko bishobora gutuma indirimbo zabo zita agaciro cyangwa bikaba byafatwa nko kwishyira hanze igihe ari inkuru itari nziza.

Ni yo mpamvu usanga iyo bari mu biganiro n’abanyamakuru cyangwa abakunzi babo, iyo bababajije ku ndirimbo runaka n’amateka yayo, abenshi basubiza ko ari inganzo yabajemo gusa kandi ko ntaho bihuriye n’ubuzima bwabo bwite; ariko bitabujije ko hari aberura bakabyemera ku mugaragaro.

Dore zimwe muri izo ndirimbo:

Nari ntegereke amahoro, Nkurunziza François

Amakuru nigeze guhabwa n’umuntu uzi neza amateka y’umuhanzi Nkurunziza François, avuga ko yashatse atinze, bamwe mu bavandimwe yarutaga baramutanze bitewe n’uko nyina yari arwaye kandi Nkurunziza ari we wari mukuru afite n’uburyo bwo kumwitaho.

Abavandimwe be ariko ngo ntabwo bumvaga ko iyo ari yo mpamvu yari kumubuza gushaka, kuko ngo bitari kumubuza gukomeza kwita kuri nyina bose bafatanyije, ariko we ngo ntiyashakaga ko inshingano z’urugo zituma atabibasha uko yabyifuzaga.

Abavandimwe be babonye akomeje gutinda kandi nubundi atarabanaga na nyina, baje kwigira inama yo kumubeshya ko yorohewe kandi yifuzaga ko Nkurunziza ashaka akiriho. Undi nawe kuko yumvaga ko batashoboraga kumubeshya, igihe cyarageze akora ubukwe ariko nyina ntiyabasha kubutaha kuko yari akirwaye, abavandimwe be bakamubwira ngo nubwo yari yarorohewe ko atari kubasha kubutaha kuko bwabereye kure.

Nkurunziza yaje gukora ubukwe yizeye ko amakuru yahawe n’abavandimwe ari yo, hashize iminsi nyina yitaba Imana arababara cyane, kuko yumvaga ko azajya kumusura amushyiriye umukazana.

Uwatubariye iyi nkuru yatubwiye ko agahinda Nkurunziza yatewe no gushaka kandi nyina arembye, ndetse akaza no kwitaba Imana undi yaribwiraga ko yorohewe, katumye ahimba indirimbo ‘Narintegereje amahoro’ aho aririmba agira ati “Nagiye urugamba rushyushye mama wambyaye mutera agahinda…narintegereje amahoro ngo ngaruke kwa data kureba”.

‘Narintegereje amahoro’ ni imwe mu ndirimbo za Nkurunziza zakunzwe kuva cyera, dore ko n’umuhanzi Umwari Fanny (Nimwumve ibyiza by’u Rwanda) yaje kuyisubiramo agashyiramo amagambo ajyanye no kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho agira ati “Sinzongera kubona abanjye kuko ntabwo bazagaruka…” aho Nkurunziza avuga ati “Sinzongera kubona iby’ejo kuko ntabwo bizagaruka…”

Hagati y’ibiti bibiri, Karemera Rodrigue

Iyi ndirimbo abantu benshi bibwiraga ko Karemera yayihimbiye umukobwa kubera amashusho ya videwo (clip) yacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, arimo umukobwa batemberana mu busitani nyuma bagasezeranaho ku kibuga cy’indege.

Nyamara mu kiganiro umuvandimwe wa Karemera witwa Nkubito Charles yigeze kugirana na KT Radio muri Nyiringanzo, yavuze ko iyo ndirimbo yayihimbiye umusore wari inshuti ye magara witwaga Kabasha Raymond biganye amashuri yisumbuye, akaza kwitaba Imana.

Amashuri abanza Karemera Rodrigue yayigiye i Rwamagana muri St Aloys, akomereza ayisumbuye i Zaza mu iseminari. Ageze mu mwaka wa kane mu 1973, Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yamenesheje abanyeshuri b’Abatutsi, Karemera n’inshuti ye Kabasha bahungira i Burundi ari naho bakomereje amasomo.

Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ Karemera yayihimbye amaze igihe kinini yaragarutse mu Rwanda, abantu benshi bagakeka ko yaba yarayihimbiye umukobwa runaka, ariko umuvandimwe we Nkubito yavuze ko yayihimbiye inshuti ye Kabasha, waje kwitaba Imana azize urupfu rusanzwe. Karemera Rodrigue we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niba utaravuzwe, Orchestre Impala

Iyi ndirimbo Impala zayihimbye zishingiye ku kaga abari bayigize bahuye nako ahagana mu myaka ya za 80, ikaba inafite umwihariko ugereranyije n’izindi kuko yo banayizize.

Umwe mu batangije Orchestre Impala, Sebigeri Paul wamamaye nka Mimi La Rose, mu myaka yatambutse ubwo yaganiraga na KT Radio mu kiganiro Urukumbuzi, yavuze ko bigeze gutumirwa i Burundi na Perezida Jean Baptiste Bagaza, barangije igitaramo arabashimira abemerera imodoka ya Kombi Volkswagen, ariko igeze mu Rwanda leta ya Habyarimana irayibambura ntibongera kuyica iryera.

Mimi La Rose ati “Barayiduhaye batubwira ko tuzayisanga mu Rwanda, ukuntu byaje kugenda ni ibintu ntashobora gusobanura neza. Ntabwo twigeze tuyigendamo gusa twarayibonaga mu muhanda igenda tukamenya ko ari iyacu ariko nta kintu twabikoraho. Icyo nibuka ni uko yagendwagamo n’abantu b’abayobozi”

Kugira ngo nabo bihimure, ni ko guhimba indirimbo bayita ‘Niba utaravuzwe’, aho bagira bati “Urifatira ifaranga ukarimira, n’iry’umugore ryaza ukarimira, yagira ati ariko se rwose…uti umva inkoni…”. Aha bacyuriraga ababambuye imodoka biza no kubaviramo gufungwa, ariko barekurwa bidatinze kuko babuze icyaha kibahama.

Mimi La Rose akomeza agira ati “Baradufunze bavuga ko twaririmbye abantu b’abayobozi, nyuma yaho indirimbo bayishyira ku mugaragaro barabaza bati hari izina ry’umuyobozi mwumvise muri iyo ndirimbo? Ni icyo cyadukijije.”

Kalisa Festus, umwe mu bahanzi batabigize umwuga uzi amateka ya Orchestre Impala, yatubwiye ko bafunzwe na Nsekarije Aloys wari minisitiri w’uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye (MINEPRISEC), kuko nyuma yo kubambura iyo Kombi, ngo bayibonaga itwara abakozi b’iyo minisiteri.

Maria Rosa, Orchestre Impala

Hari n’andi makuru avuga ko gufungurwa kwabo ngo byaba byaratewe n’umukobwa wa Perezida Habyarimana witwa Maria Rosa wari ufite isabukuru y’amavuko, ise amubajije icyo ashaka undi amubwira ko ashaka gucurangirwa n’Impala kuko ngo yazikundaga cyane.

Habyarimana ni ko gutegeka ko babafungura bakaza gucurangira umukobwa we, hanyuma Impala zibimenye nazo zihita zimuhimbira iyo ndirimbo, aho bagira bati “Maria Rosa, wowe mwana wankunze ntaramubona, ukantumaho umuntu ngo ambwire yuko unkunda, oh Rosa…byanteye amatsiko atagira urugero nshuti muvandimwe…”

Urutonde rw’indirimbo zifite amateka ni rurerure, ubutaha tuzabagezaho izindi z’Inyarwanda n’izo mu mahanga zirimo: ‘Tears in Heaven’ (Eric Clapton), ‘In the air tonight’ (Phil Collins), ‘Careless whisper’ (George Michael), ‘I will always love you’ (Dolly Parton) n’izindi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka