Zari Hassan yatandukanye na Shakib Lutaaya nyuma y’imyaka itanu barebana akana ko mu jisho

Umunyamideli n’umucuruzi w’icyamamare muri Uganda, Zari Hassan, yatangaje ko we n’umugabo we Shakib Cham Lutaaya batandukanye nyuma y’imyaka itanu bari bamaze babana.

Kuri konti ye Instagram kuri uyu wa gatanu tariki 12 kamena, itangazo ryashyizweho umukono na bombi, Zari na Shakib bagaragaje ko icyemezo cyo gutandukana bagifashe nyuma yo kubitekerezaho bihagije, bavuga ko byatewe n’ibibazo batabashije kumvikanaho.

Bagize bati: "Nyuma y’imyaka itanu twari tumaranye, twafashe umwanya wo gutekereza maze twanzura ko icyiza kuri buri wese ari ugutandukana kubera kutumvikana kuri bimwe mu bibazo. Nubwo bitari icyemezo cyoroshye, twumva ari cyo cyiza kuri twembi. Turashimira ibihe byiza twagiranye, ibikorwa twasangiye ndetse n’ubufasha twahanye."

Iri tangazo ntiryigeze rishinja umwe muri bo kuba ari we nyirabayazana w’itandukana ryabo cyangwa ngo rigaragaze ko habaye amakimbirane akomeye. Ahubwo bombi bagaragaje ko uko imyaka yagiye ihita, buri wese yagiye agira icyerekezo cye mu buzima, bityo bakaba barafashe icyemezo cyo gutandukana mu bwumvikane.

Zari Hassan, uzwi cyane muri gahunda ya televiziyo Young, Famous & African, yavuze ko nubwo batandukanye, azakomeza kugirana na Shakib umubano mwiza ushingiye ku kubahana no kumvikana.

Bagize bati: "Nta burakari cyangwa inzika bihari. Hari igihe abantu babiri bashobora gusanga inzira zabo z’ubuzima zitandukanye. Turacyubahana kandi tuzakomeza kuba inshuti. Twifurizanya ibyiza, amahirwe n’intsinzi mu bihe biri imbere."

Ubuzima bw’urukundo rwa Zari Hassan bwakomeje gukurikirwa cyane n’abatari bake. Mbere yaho yari yarashakanye na nyakwigendera Ivan Semwanga mu gihe cy’imyaka 12, bakaba barabyaranye abahungu batatu ari bo Pinto, Dido na George Semwanga. Zari yigeze kuvuga ko urugo rwabo rwari rwaranzwe n’ihohoterwa ndetse n’umubano utari mwiza.

Nyuma yaho, Zari yakundanye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, bafitanye abana babiri.

Kugeza ubu, amakuru y’itandukana rya Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka