Zambia: Knowless yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’ukwezi mu cyiciro cy’abagore

Umuziki wa Butera Knowless ntukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda gusa, ahubwo warenze n’imbibi zarwo, kuko uwo muhanzi w’Umunyarwandakazi aherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’ukwezi w’umugore wahize abandi, igihembo gitegurwa na ‘Zikomo Africa Awards’ kigategurirwa muri Zambia.

Butera Knowless
Butera Knowless

Zikomo Africa awards igamije kumenyekanisha ubushobozi buri mu bakiri bato, hitabwa cyane cyane ku bakora ibikorwa by’ubugiraneza, bafasha abatishoboye (philanthropists), abamamaza imideri, Abakora za filimi, Abanyamuziki n’abandi.

Umunyarwandakazi Butera Knowless ndetse n’Umuhanzi wo muri Tanzania witwa Harmonize, ni bo baserukiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kandi bagaruka batahanye ibihembo bombi. Ni ukuvuga ko Knoweless yabonye igihembo mu cyiciro cy’abagore, Harmonize akakibona mu cyiciro cy’abagabo.

N’ubwo icyo gihembo kitaba kirimo amafaranga umuntu ahabwa mu ntoki, ariko kizamura kandi kigashishikariza abakiri bato gukora ibyo bashoboye ngo bazamure imibereho myiza y’abatuye aho bakomoka, mu rwego rwo kugira Isi ahantu heza kurushaho.

Butera Knoweless aherutse gusohora ‘album’ nshya yise ‘Inzora’ iriho indirimbo nka ‘Asante’ ubu ikunzwe cyane mu gihugu.

Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards bwashimiye umuhanzi Knowless, kuba agira umuhate wo gushaka kugeza umuziki we ku rundi rwego.

Butera Knowless afite indirimbo nyinshi zikunzwe muri iyi minsi, harimo iyitwa Ikofi, Uwo uzakunda, Uzagaruke ndetse na Te Amo yakoranye n’Umunya-Zambia witwa Roberto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umvangewendabakunda cyane

alias yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka