Yvan Buravan yasubiye muri New Level
Yvan Buravan wari umaze amezi hafi atanu avuye muri New Level akajya kwikorana wenyine yatangaje ko yayisubiyemo.

Burabyo Yvan uzwi nka Buravan, ni umuhanzi watangiye kwigaragaza mu gihe gishize afashwaga n’inzu itunganya umuziki ya New Level.
Ariko nyuma yatangaje ko ayivuyemo, ibintu byaje kumenyekana mu mpera z’ukwezi kwa gatanu muri 2017.
Akimara kuvamo, mu mezi yakurikiye uyu muhanzi ntiyongeye kuvugwa nka mbere ubwo yari akiri muri New Level.
Akiyirimo yazengurukaga mu bitangazamakuru bitandukanye kubera ibikorwa binyuranye bikomeye yabaga afite.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2017 nibwo yangaje ko yasubiye muri New Level. Yatangarije Kigali Today ko yafashe icyemezo cyo gusubirayo kuko kuri ubu bari kumvikana.
Agira ati “Niko bimeze nasubiyemo, kubera ko ubu noneho turi ku murongo umwe. Tugiye gukora kurusha uko twakoraga mbere, twabonye ko imbaraga zacu turi kumwe ziruta iz’umwe ari ku giti cye.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
EREGA GUFATANYA NIBYIZA PE!