Yvan Buravan agiye gukorera igitaramo cya St Valentin i Burayi
Yvan Buravan waherukaga mu Bufaransa mu gitaramo yateguriwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, yasubiyeyo mu gitaramo cy’umunsi w’abakundanye agiye gukorera muri Sweden.

Yvan Buravan yasohoye indirimbo “Ndagukunda” ari mu Bufaransa, ayimenyekanisha akoresheje imbuga ze nkoranyambaga.
Mu masaha yakurikiyeho, Buravan yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’umuryango w’umuhanzi Ben Kayiranga na we uba mu Bufaransa. Buravan yabwiye Kigali Today ko amerewe neza muri iki gihugu amaze kumenyera kujyamo.
Buravan yagize ati “Ndi mu Bufaransa ariko si ho nzakorera igitaramo. Igitaramo mfite mu Burayi ni kimwe gusa kiri muri Sweden kuri St Valentin.”
Yvan Buravan asubiye i Burayi nyuma yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye birimo n’u Bufaransa ku itike yari yahawe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) kubwo gutsindira igihembo cyitwa Prix Découvertes RFI gitangwa n’iyi Radio ku bahanzi b’Abanyafurika bakomoka mu bihugu bivuga Igifaransa.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wow you cool bro continue that way