Young Grace n’ubwo ashyigikiye Jay Polly arakangurira abafana ba R&B gutora King James

Umuhanzikazi uririmba injyana ya Hip Hop akaba ari n’umwe mu bahanzi batunguye abantu cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2, Young Grace, n’ubwo afana Jay Polly nka mugenzi we mu njyana ya Hip Hop, arakangurira abafana ba R&B gutora King James.

Nk’uko byagaragaye ku rubuga rwe rwa facebook ku mugoroba wa tariki 21/07/2012, Young Grace yagize ati: “Bafana ba Hip Hop dutore Jay Polly muri PGGSS ohereza 8 kuri 4343 namwe bafana ba R&B mutore King James ni 10 yohereza kuri 4343. Njye maze kohereza ku 8 Hip Hop 4eva...”

Young Grace.
Young Grace.

Aya marushanwa asigayemo gusa abahanzi babiri azarangira tariki 28/07/2012 ari nabwo hazamenyekana umuhanzi wegukanye insinzi maze akabasha kuririmbana n’igihangange muri muzika ku rwego mpuzamahanga Jason Deluro uzaza mu Rwanda mu gitaramo kuri uwo munsi.

Hasigaye iminsi itandatu gusa maze uwo muhanzi umwe muri aba babiri King James na Jay Polly akegukana insinzi. Wowe umuhanzi uha amahirwe muri aba babiri ni nde?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka