Yize gucuranga afite imyaka ine abirebera kuri se, none ku myaka icumi aramurusha

Cyizere Danny ni umwana w’imyaka 10 utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Benimana aho abana n’ababyeyi be Nizeyimana Emmanuel na Kayitesi Laetitia.

Cyizere yiga mu mwaka wa Gatanu (5) w’amashuri abanza, ariko iyo urebye uburyo acuranga n’ukuntu azi indirimbo za kera – izi zimenyerewe nka Karahanyuze – ukagereranya n’imyaka afite (10) biratangaje cyane.

Kubera iyo mpano Cyizere avuga ko ari iy’Imana, bamuhimbye izina rya Karahanyuze, akaba afite n’urubuga rwa YouTube yise iryo zina (Danny Karahanyuze).

Cyizere yatubwiye ko yatangiye kwiga gucuranga afite imyaka ine, ariko icyo gihe ngo yabireberaga kuri se wigaga gitari yigishwa n’undi muntu, maze atangiye kwigira hejuru se (Nizeyimana Emmanuel) akajya amwerekera, Cyizere aza kumenya kwifatira gitari, none ku myaka icumi afite ubu (2020) aracuranga ukagira ngo ni umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi.

Kurikira indirimbo ya Cyizere Danny “Umwana ni impano y’Imana”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka