World Star Entertainment igiye gutangaza abanyempano batsinze amarushanwa

Abanyempano batsinze amarushanwa yabaye mu gihe Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19 baratangazwa kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022.

Ni igikorwa cyateguwe na World Star Entertainment mu rwego rwo kuzamura impano mu bakiri bato ndetse n’abandi bumva ko bakifitemo ubushake bwo guhanga.

Byatangiye mu 2020 bitangirana n’abantu benshi gusa si ko bose bagize amahirwe yo gukomeza.

Kugeza ubu hasigayemo abantu barindwi, muri abo barindwi hakazavamo abandi batatu ari na bo bazahabwa ibihembo, ibi bihembo bakazabishyikirizwa n’umuhanzikazi Alyn Sano.

Kubera ko byari muri Guma mu Rugo, abantu bararirimbaga bakohereza amashusho hanyuma hakabaho kujonjorora kw’abakemurampaka ba World Star Entertainment.

Umwe mu bategura aya marushanwa, Sano Panda, avuga ko abatsinze bazahabwa amahirwe yo gutezwa imbere mu buhanzi bwabo cyangwa se mu mpano zabo kandi bagahabwa n’ibihembo.

Yagize ati “Abatsinze bazafashwa gukora indirimo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ndetse bakazafashwa mu kumenyekana kw’ibyo bihangano. Tuzabakurikirana ku buryo impano zabo zizakomeza gutera mbere kandi ntabwo bihagarariye aho kuko aya marushanwa azakomeza”.

Sano avuga ko kuri iki Cyumweru abatsinze bazahabwa amafaranga azabafasha mu buhanzi bwabo, gusa yirinze gutangaza ingano yayo mafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka