Wema Sepetu yibarutse imfura ye y’umuhungu
Umukinnyi wa filime, umunyamideli ndetse n’umucuruzi w’icyamamare muri Tanzania, Wema Sepetu, ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa mbere w’umuhungu.
Aya makuru yayatangaje kuri uyu wa 13 Kamena 2026 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yabanje gusangiza abakunzi be amafoto n’amashusho agaragaza uko ibirori byo kwitegura kwakira umwana, bizwi nka Baby Shower, byagenze.
Nyuma yaho yakurikijeho ifoto y’umwana we, ibintu byashimishije benshi mu bamukurikira ndetse n’ibyamamare bitandukanye byamwifurije ibyiza.
Wema Sepetu yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania no muri Afurika aho usibye gukina filime no kumurika imideli, anakora ibikorwa by’ubucuruzi.
Mu myaka yashize, Wema Sepetu yagiye avugwa mu nkuru z’urukundo n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Diamond Platnumz, nyakwigendera Steven Kanumba, Idris Sultan ndetse na Chuchu Hans.
Kwibaruka imfura ye byabaye inkuru yakiriwe neza n’abakunzi be benshi, aho benshi bagaragaje ko bishimiye kubona asohoje inzozi zo kuba umubyeyi nyuma y’igihe kinini abyifuza.
Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana n’inshuti ze bakomeje kumwifuriza ubuzima bwiza we n’umwana we.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|