Weekend ya nyuma y’ukwa karindwi muzajya muba muri kumwe natwe - Abaramyi René & Tracy

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro basanzwe babana ari umugabo n’umugore barizeza abakunzi b’ibihangano byabo ko bazajya babataramira buri mwaka mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.

Babigarutseho ubwo basobanuraga byinshi ku gitaramo bise ‘In Christ Now Worship Experience’ kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026 kikazabera ahazwi nko muri Camp Kigali.

René Patrick Iradukunda avuga ko iyi gahunda biyemeje ko izajya iba ngarukamwaka irenze kuba ari igitaramo. Yagize ati “Ni ihuriro ryo kuramya no guhimbaza. Usibye kuba jye na madamu turi abahanzi ariko turi n’abaramyi. Rero si igitaramo gusa, ahubwo ni umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana no gusabana na yo mu buryo bwimbitse.”

Bavuga ko iki gikorwa cyatangiye kuza mu bitekerezo byabo mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa gatandatu, kigenda gikura. Icyo gihe cyitwaga ‘In His Presence’ . Mu mwaka wa 2022 nibwo batangiye kucyita ‘In Christ Now’ noneho mu mwaka ushize biyemeza kucyagura no kukigira ibihe byo gusabana n’Imana no kumva ukubaho kwayo ariko no kuryoherwa n’ubuzima buri muri Kristo Yesu, nk’uko bakomeje babisobanura.

René Patrick ati “Ni igitaramo ngarukamwaka ariko harimo n’ibindi bikorwa birimo tuzagenda dutangaza byo kujyana iki gicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mashuri yisumbuye, muri za Kaminuza, mu mahuriro atandukanye. Rero ntabwo ari concert gusa, ahubwo ni uruhurirane rw’ibikorwa byinshi (movement) yo kujyana iki gicaniro hirya no hino, gusabana no kumva ubuzima buri muri Kristo Yesu."

Kuri iyi nshuro, iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo abo mu Rwanda no mu mahanga barimo Ben na Chance bo mu Rwanda, Zoravo wo muri Tanzania, Bella Kombo na we wo muri Tanzania, Ebuka Songs wo muri Nigeria, Kalisa Kenneth wo mu Rwanda n’itsinda ry’abaramyi ryitwa Rebirth risanzwe rikorana na René na Tracy mu kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kizamara amasaha arindwi nta guhagarara, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Abantu 1000 bahawe amahirwe yo kubona amatike y’ubuntu yo kwinjira muri icyo gitaramo, ayo matike y’ubuntu akaba yaramaze gushira nk’uko ikoranabuhanga ribigaragaza, ariko n’abandi bakaba barashyiriweho uburyo bwo kugura amatike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 n’ibihumbi 25.

Intego nyamukuru ngo si ukwishyuza ahubwo ni ukubona ubuzima bw’abantu buhinduka biturutse muri ubwo busabane.

René Patrick na Tracy barateganya ko mu myaka iri imbere iki gitaramo ngarukamwaka kizajya kimara umunsi urenze umwe, ndetse kikabera ahantu hashobora kwakira abantu benshi.

Igitaramo ‘In Christ Now’ giheruka cyabaye tariki 10 Mutarama 2026 kibera ahantu hasaga n’aho ari hato, ubu bakaba baratekereje kugikorera muri Camp Kigali hagutse, ndetse ubutaha bakaba batekereza no kuzagikorera ahandi hisumbuyeho bakurikije uko abantu bazagenda bagaragaza inyota yo kucyitabira ari benshi.

Ubwo basobanuraga impamvu bise igitaramo ‘In Christ Now’, René Patrick yagize ati “Muri Kristo ni ho dukomora icyo turi cyo cyose mu buzima bwa buri munsi. Nta wundi waducunguye, nta wundi dukesha ubugingo buhoraho uretse Kristo Yesu. Uwo nitumumenya neza natwe tuzimenya neza, bidufashe mu buzima bwacu.”

Bahuza bate kubana nk’umugabo n’umugore no gukora umuziki, kuramya no guhimbaza?

Ku kibazo cy’amatsiko cy’uburyo babasha guhuza umuziki, kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’inshingano z’urugo rimwe na rimwe zibamo ibituma abantu bagirana amakimbirane, basobanuye ko bazirikana isoko y’urugo bubatse bagahamya ko bahujwe n’Imana.

Bagize bati “Isano n’ubuhamya dufitanye n’Imana bidufasha kwiyunga byihuse. Mu babana mu rugo ntibihora ari byiza, ariko kwiyunga kwacu gushamikiye ku mateka dufite y’uko twahujwe n’Imana.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka