Wari uzi ko Safi na Nizzo bamaze imyaka ibiri batavugana?
Si buri wese wakwiyumvisha uburyo abantu bahurira mu itsinda rimwe bashobora kumara umunsi, icyumweru cyangwa amezi batavuga kandi bahura kenshi mu kazi ka buri munsi.
Ibyo si inkuru mbarirano kuko byabayeho hagati y’abaririmbyi babiri aribo Safi na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys.
Muri iyi minsi hakomeje kumvikana umwuka mubi muri Urban Boys kuburyo ababirebera hafi bahamya ko iryo tsinda rigiye gutandukana.
Uwo mwuka mubi ukururwa ahanini na Safi na Nizzo. Ibyo byatangiye kumenyekana neza ubwo Safi yakoraga ubukwe ntatumire Nizzo.
Kuva icyo gihe nibwo hamenyekanye ko aba basore bamaze imyaka umunani bafitanye amakimbirane kuburyo hari n’igihe barwanaga bagakomeretsanya ariko nyuma bakiyunga bagakomeza gukorera hamwe mu itsinda.
Nizzo avuga ko kuri ubu ho ngo byafashe indi ntera kuburyo bamaze imyaka batavugana nta n’uwoherereza undi ubutumwa bugufi haba kuri WhatsApp cyangwa n’ahandi.
Agira ati Ati "(Igihe mperukira kuvugana na Safi) Ni cyera cyane! Imyaka ibiri ishobora kuba irimo.”
Akomeza avuga ko Safi ameze nk’uwavuye muri Urban Boys aho asigaye aharanira inyungu ze bwite atitaye kuri Urban Boys.
Nizzo yungamo avuga ko Safi amaze gukora indirimbo nyinshi ku giti cye. Ndetse ngo aherutse kujya muri Uganda kuhakorera amashusho y’indirimbo yakoranye na Meddy, atabibwiye abagize Urban Boys.
Nizzo agira ati “Amaze gukora indirimbo nyinshi ku giti cye zishobora no kujya kuri album. Agenda (muri Uganda) ntabwo yambwiye, nabimenye gutyo (mu binyamakuru).”
Akomeza avuga ko igihe kigeze Safi akerura akavuga ko atakiri muri Urban Boys aho gukomeza gukora wenyine rwihishwa.
Umwuka mubi uri muri Urban Boys utera urujijo abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda n’abafana ba Urban Boys by’umwihariko kuko bibaza niba bakiri kumwe nk’itsinda cyangwa baratandukanye.
Gusa ariko Humble Jizzo yatangarije KT Radio ko mu gihe Safi atari yasezera mu itsinda kuri ubu Urban Boys igikora nk’itsinda rya muzika mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
arban boys twarayi kundaga cyane arik niba umwe avuyemo ntakundi byage nda abo babiri basigaye ntibaci ke intege bakomeze umuziki wabo kandibaza tera imbere uko babyi fuza turabashyigikiye murakoze’’
nukuvuga ngo twabuze amahitamo ari safi turamukunda ari nabo basore bandi turabakunda gusa abo basore nibashake undi umwe bakomeze tubari inyuma murakoze