Video: Bob Marley Umwami wa Reggae wibukwa kuri uyu munsi ni muntu ki?

Tariki ya 11 Gicurasi ya buri mwaka, ni umunsi mukuru ukomeye aba Rasta bafata nka Noheli ku bakirisitu, kuko ari wo bibukaho Robert Nesta Marley, ( Bob Marley) bafata nk’Umwami wa Reggae.

Bob Marley yibukwa buri mwaka tariki ya 11 Gicurasi
Bob Marley yibukwa buri mwaka tariki ya 11 Gicurasi

Uyu munsi Umuryango mugari w’Abarasta ku isi urizihiza imyaka 39, uyu mugabo wabaye icyamamare mu njyana ya Reggae amaze yitabye Imana.

Natty Dread, Umu Rasta w’Umunyarwanda ufitanye amateka na Bob Marley, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku munsi nk’uyu mu mwaka ushize, yashimangiye ko uyu munsi Aba Rasta bawufata nka Noheli, ngo kuko aribwo buri wese yongera kumva umuziki wa Bob Marley akamwibuka nk’aho yaba akiri muzima.

Bob Marley wavutse Tariki 6 Gashyantare 1945 amaze imyaka 39 yitabye Imana, akaba yarapfuye ku itariki ya 11 Gicurasi 1981 (yari amaze imyaka 36 avutse).

Uyu munsi Kigali Today irongera kubagezaho icyegeranyo cy’Amateka y’uyu mugabo wabaye ikirangirire mu Njyana ya Reggae yiganjemo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo.

Iyumvire icyo Cyegeranyo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka