Vestine na Dorcas batandukanye na M. Irene ku mugaragaro
Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas batangaje ku mugaragaro ko bamaze guhagarika imikoranire bari bafitanye na MIE ya Irene Murindahabi, icyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya.
Mu itangazo bashyize hanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, aba bahanzi bagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho neza no kubisesengura mu buryo bwimbitse. Bashimangiye ko MIE yababereye umufatanyabikorwa ukomeye kuva mu ntangiriro y’urugendo rwabo rw’umuziki.
Muri iryo tangazo bagize bati: “Mbere na mbere, turashimira byimazeyo MIE. Batwemeye kuva ku ntangiriro, bashora imari mu nzozi zacu kandi badufasha mu bihe byari bikomeye. Batubereye nk’ababyeyi, mu rugendo rwatwigishije, baraturinda, kandi badufasha kuba abo turi bo uyu munsi.”
Vestine na Dorcas bavuze ko bishimira byinshi bagezeho bari kumwe na MIE, ndetse n’ibihe byiza bagiranye, ariko ko bageze aho bumva ari ngombwa gukomeza urugendo rwabo bigenga, bagendeye ku cyerekezo n’indangagaciro zabo ndetse n’ahazaza bifuza kwiyubakira.
Bakomeje bagira bati: “Dufitiye icyubahiro n’ishimwe rikomeye ikipe yose ya MIE, kandi tubifurije gukomeza gutsinda mu bikorwa byabo byose.”
Aba bahanzi banashimiye abakunzi babo ku rukundo n’inkunga bakomeje kubagaragariza, bavuga ko nubwo hari impinduka, urugendo rwabo rukomeje kandi biteguye gutangira indi ntambwe nshya.
Ni ku nshuro ya Kabiri impande aba bakobwa batangaje ko batandukanye na MIE, nubwo kuri iyi nshuro bitandukanye kuko babishyize mu itangazo rigenewe abanyamakuru. Mu mwaka wa 2021, impande zombi zari zatandukanye kubera kutumvikana ku micungire ya shene yabo ya YouTube. Icyakora nyuma y’amezi make bongeye kumvikana basubukura ubufatanye.
Vestine na Dorcas batangiye gukorana na M Irene mu 2020. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yo gutandukana ndetse ku ruhande rwa M Irene ntacyo arabitangazaho ku mugaragaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|