Vestine na Dorcas bagiye kumurika ‘Album’ yabo ya mbere
Ubuyobozi bwa MIE bureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas bwatangaje ko Album ya mbere y’abo bahanzi, ‘Nahawe Ijambo’, izamurikwa tariki 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali.

Kugeza ubu abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Prosper Nkomezi ndetse na Gisubizo Ministries, abandi bo ntibaratangazwa.
Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe ku 10,000Frw mu myanya isanzwe, 15,000Frw muri VIP, 25000Frw muri VVIP mu gihe ku meza y’abantu 6 ari 150,000Frw.
Vestine na Dorcas bamamaye mu ndirimbo zirenga 8 bakoze kuva mu 2020, ubwo binjiraga mu muziki by’umwuga bakorana na MIE Empire.
Nahawe Ijambo, album ya mbere ya Vestine na Dorcas yagombaga kuba yaramuritswe tariki ya 18 Ukuboza 2022, ariko kubera ko byahuriranye n’uko abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, ndetse bakanabisabwa na benshi biganjemo urugano rw’aba bahanzi, ubuyobozi bwa MIE bwahisemo kwimurira iki gitaramo tariki ya 24 Ukuboza 2022.
Itangazo MIE yasohoye rigira riti “Nyuma yo gusoma itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ryageze ahabona kuri ya 09-09-2022, risobanura iby’ingengabihe ireba umwaka w’amashuri wa 2022-2023. Kandi hashingiwe ku busabe bwa benshi biganjemo urungano rw’abahanzi Vestine na Dorcas, ubuyobozi bwa MIE bwahise bwimura itariki y’igitaramo Nahawe ljambo Album Launch Concert, cyagombaga kuba ku ya 18 Ukuboza 2022 cyimurirwa ku ya 24 Ukuboza 2022, hagamijwe imigendekere yacyo myiza”.

Vestine na Dorcas ni abahanzikazi nyarwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo zabo zo kuramya no guhimbaza Imana, zikora ku mitima ya benshi zirimo Adonaï, Ibuye, Si Bayali, Papa n’izindi.
Ohereza igitekerezo
|