Uwaririmbye “Ancilla” ngo yakuye isomo rikomeye mu bitaro

Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo zirimo iyitwa “Ancilla”, avuga ko igihe kirenga ukwezi amaze arwariye mu bitaro byamusigiye isomo ryo gufasha ababaye.

Umuhanzi Ngabonziza Augustin arwariye mu bitaro bya Kigabagaba
Umuhanzi Ngabonziza Augustin arwariye mu bitaro bya Kigabagaba

Uyu mugabo uzwi nka Ngabo, waririmbye muri Orchestre Les Citadins n’Irangira, arwariye mu bitaro bya Kibagabaga nyuma yo gukomereka gato ku kirenge, ukuguru kukabyimba bigatuma uko kuguru bakubaga.

Yicaye ku gitanda, n’igipfuko ku kuguru, avuga ko icyo gihe cyose amaze mu bitaro yabonye ari ngombwa cyane kwita ku barwayi n’abandi bantu babaye, basurwa kandi bakanafashwa mu buryo butandukanye.

Agira ati “Byanteye gutuma nibaza cyane ko umuntu agomba gutekereza ko hari ahandi hantu hari n’abantu babara. Ndetse byanashoboka umuntu agiye abona akanya akahaca, agasuhuza cyangwa agafasha abantu, abarwayi.”

Akomeza avuga ko nyuka yo gukira, naramuka agize ubushobozi yakora ibishoboka akajya ajya gusura ababaye n’abandi batagira kivurira bari mu bitaro n’ahandi.

Ngabo akomeza avuga ko abantu nabo bakwiye kwiyoroshya kuko igihe runaka nabo bashobora kwisanga babaye.

Agira ati “Iyo abantu bari hanze bagenda mu madoka ntibamenya ko ibi bibaho ko hari abantu bababaye mu bitaro. Abantu bagakwiye kwiyoroshya kuko byanyeretse ko buri wese ashobora kwisanga ari ahantu nk’aha.

Ni byiza ko ujya utekereza ko hari abantu bababaye ukaba wajya ahantu nk’aha ugasura abantu bahari.”

Bamubaze akaguru nyuma yo gukomereka ku kirenge, akaguru kakabyimba
Bamubaze akaguru nyuma yo gukomereka ku kirenge, akaguru kakabyimba

Umuhanzi Ngabonziza Augustin avuga ko kuri ubu ari kworoherwa nubwo akiri mu bitaro. Akizeza abakunzi be ko ubwenge n’ijwi bigihari nubwo bari bamaze igihe batamubona kubera uburwayi.

Akomeza kandi ashimira abaganga bakoze uko bashoboye bagatuma adacika akaguru kuko nabyo ngo byashobokaga.

Ngabonziza Augustin ni umwe mu bahanzi bo hambere bafite ibihangano bicurangwa mu maradiyo na Televiziyo bitandukanye.

Mu ndirimbo ze zamamaye harimo Ancilla, Sugira Usagambe Rwanda Nziza, Yewe Mwari warekeye aho. Ni umwe mu bahanzi bakuze bakitabazwa mu bitaramo bikomeye agacuranga akanaririmba.

Indirimbo "Ancilla" yaririmbwe na Ngabonziza Augustin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IMIBABARO yose izashiraho mu isi nshya (2 Peter 3:13).Muli iyo si,nta muntu uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Niyo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).
Abantu bubaha imana,bazahembwa ubuzima bw’iteka mu isi nshya.Ntibazongera kurwara cyangwa gupfa (Revelations 21:4).

RWAKANA Paul yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

umva abantu bamwe barababaye kandi nitukumve ko byoroshye
tujye dusura abababaye
nicyo cyacumi gufasha abababaye
Imana irabizi

francis muhikira yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

ibitaro!
uryama kuri simiricuire amashuka akavaho,
inzara ikakwica ibiryo bihari, ukabura uwo muganira umurwaza bamusohoye,......umubyeyi wabyaye n’uruhinja bakamuzaniraho undi ngo igira hirya muryamane. mukaba mubaye bane ku gatanda ka simple!
Muzeh, icecekere turabizi

yewe yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka