Umwanya wa 9 muri Primus Guma Guma wanezeza Social Mula
Umuhanzi Social Mula witabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, atangaza ko arimo kwitegura bihagije kugira ngo azitware neza muri iryo rushanwa.
Uyu muhanzi ahanganye n’abandi baririmbyi icyenda muri Primus Guma Guma Super Star 7 (PGGSS7) barimo abamaze kwandika izina mu Rwanda nka Christopher, Dream Boyz, Acitve na Bull Dog.
Ahamya ko azigaragaza mu isura nyayo y’umuziki abantu basanzwe bamuziho, bityo kuko ibitaramo bya PGGSS7 bizakorwa mu buryo bwa “live” akazerekana ko afite akarusho mu gukora umuziki w’umwimerere.
Agira ati “Ndi gukora imyitozo ikomeye nk’abandi ndashaka ko indirimbo abantu bumvaga kuri CD bazayumva imeze neza ndetse irusha iyo bumvaga kandi nyicuranga live.
Nzabona umwanya wo gusabana n’abafana benshi bari banzi n’abandi benshi batari banzi amaso ku maso.”
Social Mula ubusanzwe witwa Mugwaneza Lambert azwi mu ndirimbo zitandukanye kandi zakunzwe n’abatari bake zirimo Abanya-kigali, Ku ndunduro, Humura n’izindi
Avuga ko intego ajyanye muri iryo rushanwa ari iyo kutaba uwa nyuma ku buryo nibura yaba uwa cyenda.
Agira ati “Mbaye uwa cyenda naba mbonye umwanya mwiza kuko sinaba mbaye uwa nyuma. Twatoranijwe kuko dushoboye twese n’abandi bari gukora! Abakemurampaka nibo bazaduha imyanya bakurikije uko twakoze.”
Akomeza ahamagarira abafana be kuzamushyigikira kuko ari byo bizamuha imbaraga zo kurushaho gushaka umwanya mwiza.
Ibitaramo bya PGGSS7 bizatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bisorezwe i Kigali ya 24 Kamena 2017.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngukundira ko utiyemera bro nzagushyigikira kubera iyo mpamvu. urashoboye kdi cyane