Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza- Bruce Melody
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yagaragaje ifoto ari kumwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri amwizeza kuzabana na we kugeza mu busaza.

Mu butumwa buherekeje iyo foto, Bruce Melodie yagize ati “Birampagije kwizera ko ubu jye nawe turiho! Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza”!
Ni amagambo yakunzwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bishimiye iki cyemezo yafashe cyo kuzabana akaramata n’umugore we.
Ibi abigarutseho nyuma y’imyaka myinshi uyu muhanzi adakunda ko umugore we agaragara mu ruhame.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|